Polisi yo muri Leta ya Rivers, mu mujyi wa Port Harcourt muri Nijeriya, yataye muri yombi umugore witwa Gift w’imyaka 43, ukekwaho kuruma igitsina cy’umukunzi we witwa Sunday mu gihe bari mu makimbirane ashingiye ku buryo bagomba gukoramo imibonano mpuzabitsina.
Aya makuru yemejwe n’umuvugizi wa Polisi, SP Grace Iringe-Koko, wavuze ko ayo makimbirane yabereye ahazwi nka Mile 3, Diobu. Amakuru avuga ko uyu mugabo yasabye ko baryamana, umugore arabyanga amushinja gukoresha imiti yongera akanyabugabo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.
Mu gihe bari mu ntonganya, ngo byarangiye uyu mugore amurumye igitsina, kugeza aho gicitse. Uwo mugabo yahise ajyanwa mu bitaro, naho umukobwa atabwa muri yombi.
Polisi yatangaje ko iperereza ririmo gukorwa kugira ngo hamenyekane ukuri kw’iki kibazo, ndetse n’icyateye iyo myitwarire ikabije.