Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rwemeje ko urubanza rwa Bishop Gafaranga ukurikiranyweho ihohoterwa rishingiye ku gitsina rukomereza mu muhezo.
Bishop Gafaranga yagejejwe ku Rukiko rw’Ibanze rwa Nyamata mu gitondo cya kare, ndetse yagerageje kwihisha itangazamakuru ku buryo nta wabashije kumufotora.
Yageze ku Rukiko yambaye umupira n’ipantaro by’umukara n’inkweto ndende zifite ibara rya kaki.
Yari yunganiwe n’umunyamategeko umwe mu gihe Inteko Iburanisha urubanza yari igizwe n’Umucamanza umwe n’umwanditsi.
Bishop Gafaranga akigerwaho, Ubushinjacyaha ni bwo bwahise butanga inzitizi, busaba ko urubanza rwa Bishop Gafaranga rwabera mu muhezo ngo kuko byasabwe n’uwahohotewe [Annet Murava].
Uhagarariye Ubushinjacyaha yavuze ko ari urubanza rw’umuryango kandi ko ibivugirwamo bishobora kubangamira imico mbonezabupfura, kubangamira uwahohotewe ndetse n’abana.
Yahise yifashisha ingingo ya 131 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha agira iti “Iburanisha rikorwa mu ruhame. Icyakora, urukiko rushobora kwemeza ko iburanisha riba mu muhezo mu gihe ryabangamira umutekano cyangwa imico y’imbonezabupfura, n’igihe cyose umucamanza asanze ari ngombwa.”
Ikomeza ivuga ko iyo umuhezo wemejwe, isomwa ry’ibyemezo ku nzitizi n’ingoboka, na ryo rishobora kuba mu muhezo mu gihe urubanza rw’iremezo rusomerwa iteka mu ruhame.
Bishop Gafaranga ahawe umwanya, yashimangiye ko ubwo busabe by’Ubushinjacyaha ari ikintu cyiza cyafasha mu gusigasira umuryango.
Umunyamategeko we yavuze ko na bo bari gusaba kuburana mu muhezo ku bw’inyungu z’umuryango.
Ku wa 7 Gicurasi 2025 ni bwo byamenyekanye ko Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga yatawe muri yombi akurikiranweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Bishop Gafaranga wamenyekanye kubera ibiganiro yakunze kujya akora ku miyoboro ya YouTube, yongeye kuvugwa mu itangazamakuru mu 2023 ubwo yakoraga ubukwe n’umuhanzikazi Annette Murava kugeza ubu banafitanye umwana umwe.