Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwaburiye bamwe mu banyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, barimo gutangaza amakuru yerekeye urubanza rwa Bishop Gafaranga, ko bashobora kwisanga mu byaha byo guhohotera uwavuze ko yakorewe ihohoterwa, cyane cyane mu manza zishingiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Mu butumwa bwe, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yageneye abafatanyabikorwa ba RIB aribo tangazamakuru yavuze ko hari abantu batangiye kuvuga kuri iyi dosiye berekana amarangamutima yabo ku buryo bukabije, abandi bagatangira kwinjira mu buzima bwite bw’impande zombi, harimo n’ababyeyi n’imiryango. Yavuze ko ibi bishobora kuvamo ibyaha nko gutesha agaciro abandi no kongera kubabaza uwatanze ikirego.
Yagize ati: “Iyi ‘case’ ya Gafaranga, bamwe nibatitonda barisanga bakoze icyaha cyo guhohotera Victim [uwakorewe icyaha]. Nakomeje gukurikirana ibivugwa, ibiganiro biri gukorwa, none ndagira abantu inama ko bareka kugaragaza amarangamutima bahengekera inkuru ku ruhande uru cyangwa ruriya, binjira mu buzima bwite bw’abantu (ababyeyi n’umuryango ku mpande zombi)”.
“Hari abo nagiriye inama umwe kuri umwe, barazumva, baranashima, ariko bibaye ngombwa mbivuga muri rusange, kuko ndabona hari abari gukoresha amagambo akakaye, bashobora kwisanga barenze umurongo bakagwa mu byaha.”
Dr. Murangira yakomeje yibutsa ko hari abantu bagiye bakurikiranwa n’inkiko kubera kwibasira cyangwa gusebya abatanze ubuhamya mu manza nk’izi. Yavuze ko abantu bakwiye kubyigiraho. Yagize ati: “Izi manza z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni ukuzitondera kuko inkuru ishobora gusesengurwa nabi ugasanga irasesereza cyangwa irasagarira uwakorewe icyaha.”
Ibi byatangajwe mu gihe Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata ruherutse gufata icyemezo cyo kuburanisha urubanza rwa Bishop Gafaranga mu ibanga, hagamijwe kurinda umutekano w’ababuranyi no gukumira ko amakuru yerekeye urubanza akomeza gusakazwa mu buryo bushobora kubangamira impande bireba, by’umwihariko uwavuze ko yakorewe ihohoterwa.
Mu butumwa bwe, Dr. Murangira yavuze ko hari uburyo bamwe mu bantu bari gutangaza amakuru kuri uru rubanza bushobora guteza umuvuduko ku ihohoterwa aho kuburwanya.
Yagize ati: “uburyo bamwe bazivuga uzanga bari guteza umurindi iri hohoterwa- aho kuryamagana, bityo ugasanga hari abaterwa imfunwe cyangwa bakagira ubwoba bwo kurega kubera gutinya za camera n’ibitekerezo by’abantu ku mbuga nkoranyambaga.
Yasoje yihanangiriza abashobora kwirengagiza izi nama. Ati: “Ndabasabye ko nta muntu uzasanga akurikiranywe n’amategeko kubera kutubahiriza izi nama mwagiriwe.”
RIB yasabye abanyamakuru n’abandi bose batanga amakuru, kwirinda imvugo zishobora gukomeretsa uwatanze ikirego cyangwa kubangamira imigendekere y’urubanza.
Yanibukije ko buri wese akwiye kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa aho kurivuga nabi cyangwa kwibasira abaryivugaho.