Augustin Patata Ponyo Mapon wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakatiwe imyaka 10 yo gukora imirimo y’agahato nyuma yo guhamywa icyaha cyo kunyereza no gusesagura umutungo w’igihugu.
Ni igihano yakatiwe n’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko nshinga, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Gicurasi 2025.
Matata Ponyo Mapon yabaye Minisitiri w’Intebe wa RDC hagati ya 2012 na 2017, ku butegetsi bwa Joseph Kabila Kabange.
Uyu mugabo ubushinjacyaha bwamuregaga kunyereza abarirwa muri miliyoni 115 z’amadorali ya Amerika.
Ni amafaranga ari muri miliyoni 285 z’Amadolari zari zaragenewe umushinga wo kubaka icyanya cy’inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi mu mujyi wa Bukanga Lonzo uhuza intara za Kwango na Kwilu.
Mu Ugushyingo 2020, urwego rwa RDC rushinzwe ubugenzuzi mu ikoreshwa ry’imari, (IGF) rwagaragaje ko uyu mushinga wagombaga gutangira mu 2014 wanyerejwemo miliyoni 205 z’Amadolari ya Amerika.
Uwari Umuyobozi wa IGF, Jules Alingete, yasobanuye ko gupfuba k’uyu mushinga ari ibintu byateguwe hagamijwe kunyereza aya mafaranga, kandi ko abantu batandatu bayobowe na Matata babigizemo uruhare.
Ubushinjacyaha bwatangiye gukurikirana Matata wari Umusenateri ndetse yanatawe muri yombi, ariko aza kurekurwa nyuma y’aho urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rugaragaje ko nta bubasha rufite bwo kumuburanisha.
Uru rukiko nyuma rwaje kwivuguruza, rwemera ko rufite ububasha bwo kumuburanisha nyuma y’ubujurire, ariko byageze muri Mata 2024 urubanza rwimurirwa muri Nyakanga uwo mwaka, gusa rwongera gusubikwa.
Nubwo abanyamategeko ba Matata bavugaga ko uru rubanza ari urwa politiki, kuva tariki ya 14 Mata 2025 yasubiye mu rukiko, yumva ibirego Ubushinjacyaha bwamuregaga.
Byageze aho Perezida w’umutwe w’abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Vital Kamerhe, agaragaza ko bidakwiye ko Matata akomeza kwitaba urukiko mu gihe agifite ubudahangarwa nk’umudepite.
Ibyo uregwa yabishingiyeho, ntiyitabira urubanza rwe rwabaye ku wa 23 Mata, ibyatumye Perezida w’uru rukiko, Dieudonné Kamuleta afata umwanzuro wo gukomeza kumuburanisha adahari.
Kuri uyu wa Kabiri ubwo urukiko rwasomaga umwanzuro w’urubanza, rwavuze ko muri miliyoni 279 z’amadorali zari zigenewe uriya mushinga, 34 zonyine ari zo zatanzwe mu bikorwa byawo.
Matata Ponyo yakatiwe imyaka 10 yo gukora imirimo y’agahato, mu gihe ubushinjacyaha bwamusabiraga 20 ndetse akamburwa uburenganzira bwo kuba yakora imirimo ya Leta mu gihe cy’imyaka 10.
Mu bandi bareganwaga na we harimo Déogratias Mutombo wahoze ari Guverineri wa Banki Nkuru ya RDC n’uwitwa Kristo Stéphanus bombi bakatiwe imyaka itanu yo gukora imirimo y’agahato.