Umushumba wa Kiliziya Gatorika ku Isi, Papa Leo XIV yahuye na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy , nyuma ya Misa ye ya mbere atowe nka Papa.
Muri iyi Misa yitabiriwe n’abarenga 200.000, Papa yatanze ubutumwa bw’urukundo no kunga ubumwe kw’abatuye Isi.
Uku guhura kwa Papa na Zelenskyy, ntabwo Vatican yatangaje ingingo nyamukuru baganiriye.
Icyakora mu gitambo cya Misa, Papa Leo XIV, mu butumwa bwe, yavuze ko mu isi ya none yuzuye ibikomere by’urwango, urugomo, ubwoba, n’ubukungu bukoresha umutungo kamere w’isi bugatindahaza abakennye cyane ko Kiliziya ishaka kuba ahantu h’ubumwe, ubufatanye, n’ubuvandimwe muri iyi Isi.
Yagize ati “Turashaka kubwira isi, mu kwicisha bugufi n’ibyishimo, ngo: Nimurangamire Kristu! Nimumwegere! Mwakire ijambo rye rimurikira kandi rigakomeza”.
Mu gusoza iyi misa, Papa Leo 14 yasabiye amahoro ibice bishegeshwe n’intambara ku isi, mu isengesho rizwi nka Regina Caeli yasabiye abazahajwe n’intambara, by’umwihariko muri Gaza, Myanmar, na Ukraine.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Perezida wa Ukraine, yashimiye Vatican ku muhate wayo wo guhuza iki gihugu n’Uburusiya bahanganye muri iki gihe.
Yagize ati “ Turashima Vatican ku bushake iifite bwo guhuza mu buryo bw’imbonankubone hagati ya Ukraine n’Uburusiya. Twiteguye ibiganiro mu buryo bwose buzatanga igisubizo gifatika. Turashima Ukraine mu gufasha no kuzamura ijwi ryo kurwanirira amahoro arambye.”
Hashize igihe Vatica ikora ibishoboka byose ngo intambara iri hagati ya Ukraine n’Uburusiya irangire burundu.
Ubwo hari umuhango wo gushyingura Papa Francis, iVatican mu ngoro hagati , Zelenskyy yahuye na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Doanld Trump , uri gushaka ko nawe ibintu byaja mu buryo.
Zelenskyy yavuze ko bagiranye ibiganiro byiza byibanze ku bijyanye n’imikoranire ku bwirinzi bwo mu kirere no kuba Amerika yafatira u Burusiya ibihano kubera intambara bwashoje kuri Ukraine.
Yagaragaje kandi ko mugenzi we wa Amerika yemeye ko iminsi 30 y’agahenge hagati ya Kiev na Moscow yari intambwe nziza yo kurangiza intambara.