SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Minisitiri Olivier Nduhungirehe mu bihumbi byishimiye alubumu 25shades ya Bwiza
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Minisitiri Olivier Nduhungirehe mu bihumbi byishimiye alubumu 25shades ya Bwiza
Imyidagaduro

Minisitiri Olivier Nduhungirehe mu bihumbi byishimiye alubumu 25shades ya Bwiza

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/05/19 at 10:41 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
4 Min Read
SHARE

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko yanyuzwe na Album nshya y’umuhanzikazi Bwiza aherutse gushyira ku isoko yise ’25 Shades,’ ahishura n’indirimbo zamunyuze by’umwihariko.

Ibi Minisitiri Nduhungirehe yabitangaje nyuma y’uko Bwiza yari amaze kwifashisha urubuga rwa X abaza abakunzi be uko bakiriye Album nshya, ndetse n’indirimbo ziyikubiyeho zikomeje kubanezeza, nubwo zose ahamya ko yazikoranye umutima we wose.

Agaragaza ko yishimiye iyi Album, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko indirimbo ‘Isi na Ndabaga zije ziyongera ku zindi zakunzwe cyane ari zo; Ogera na To You.’

Umuhanzikazi Bwiza Emerance wamenyekanye nka Bwiza, yashyize ku isoko Album ye ya Kabiri yise “25 Shades ” iriho indirimbo 12 zitsa cyane ku ngingo zinyuranye z’ubuzima, zirangajwe imbere n’urukundo.

Ni Album Bwiza uri kuzamuka neza mu ruhando rw’abahanzi, yashyize hanze ku wa Gatanu tariki 16 Gicurasi 2025, aca agahigo ko guhuriza The Ben na Bruce Melodie kuri Album ye, ibintu benshi bafata nk’igikorwa gikomeye kandi kidasanzwe.

Bwiza na Bruce Melodie bakoranye indirimbo ‘Ogera’ yamamaye mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Paul Kagame, ni mu gihe The Ben bakoranye indirimbo ‘Bestfriend’.

Kuri Album ye harimo indirimbo 12 harimo: Ahazaza, To You, Maritha, Isi, Hello, Symbol, Ndabaga, Nasara yakoranye na Loader, Ginger ndetse na ‘Best Friend’ iri mu njyana ya Amapiano.

Ni Album yakozweho n’aba Producer barimo Loader, Prince Kiiiz, Davy Denko, Phantom, Santana Sauce, inononsorwa na Bob Pro.

Yayishyize ku isoko nyuma ya ‘My Dreams’ yamurikiye Abakunzi be muri Nyakanga 2023. Kuva icyo gihe kugeza n’uyu muhanzi iri ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki. Mu rwego rwo kuyishyira ku isoko mu buryo bwiza yahisemo kumurikira iyi Album mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi, ku wa 8 Werurwe 2025.

Ni mu gitaramo cya mbere yahakoreye, aho yataramanye n’abahanzi barimo The Ben. Ni igitaramo yateguye abifashijwemo na Sosiyete ifasha abahanzi ya Team Production ihagarariwe n’abarimo Justin.

Bwiza yavuze ko yahisemo kwita iyi Album ’25 Shades’ “Kubera ko ngejeje imyaka 25 y’amavuko “. Ati “Ni impamvu nyinshi zatumye nita Album yanjye ’25 Shades’ kubera ko kuva nkiri muto, ndi umwana wakuranye inzozi nyinshi cyane numvaga nzageraho kandi nkagera ku ntsinzi mbifashijwemo nanjye ubwanjye, umuryango wanjye, Imana, ndetse n’igihugu cyanjye.”

Umujyanama wa Bwiza, Uhujimfura Jean Claude aheutse gutangariza umunyamakuru wa AHUPA Radio ko bajya guhitamo ririya zina ahanini batekereje ku buzima bw’imyaka isatira itatu ishize uyu mukobwa ari mu muziki babihuza kandi n’imyaka 25 ishize abonye izuba.

Ati “25 Shades twayikoze dushaka kwerekana Bwiza w’imyaka 25 mu mpande z’ubuzima bwose. Bwiza w’umuhanzikazi uyu munsi, Bwiza uba mu buzima bw’abaturage utera ibiti, Bwiza ukoze ubukangurambaga, Bwiza wakinnye mu ikipe y’Igihugu ya Basketball y’abato uyu munsi hakaba hari abandi bamufatiraho urugero. Rero, ni Bwiza w’imyaka 25 mu mpande zose z’ubuzima bwe.”

Uhujimfura yavuze ko mu myaka 25 ishize Bwiza abonye izuba, harimo urugendo rw’umuziki n’ubuzima busanzwe ‘ari nabyo bizumvikana mu ndirimbo 12 zigize Album ye’.

Bwiza ari mu muziki kuva ku wa 29 Mutarama 2019, ndetse ibihangano bye birenga 60 amaze gushyira ku muyoboro we wa Youtube byarebwe n’abantu barenga Miliyoni 28. Ni mu gihe afite aba-Subscribers barenga ibihumbi 366.

Si ubwa mbere  Minisitiri  Nduhungirehe  yerekanye ko ari  mu bashimishwa n’ibihahano by’abahanzi  nyarwanda nyuma yahoo yabigaragarije kuri Alubumu ya  Bruce Melodie .

You Might Also Like

Aalliah Cool yakebuye inkumi ziyambika ubusa zishaka kugaragaza ubwiza bwazo

The Ben yeretswe urukundo n’abakunzi be mu gihugu cya Uganda (Amafoto)

Urukiko rwo mu Bwongereza rwasabiye Chris Brown gufungwa Iminsi 30

Sheilah Gashumba yasabye Mukase kuzabyara abandi bavandimwe babiri

Itorero Intayoberana ryunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Kigali

Nsanzabera Jean Paul May 19, 2025 May 19, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Kylian Mbappé yagizwe kapiteni w’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa

March 21, 2023
Imyidagaduro

Madison Isabella Marsh ufite ipeti rya Sous Lieutenant yegukanye ikamba rya Miss USA 2024

January 15, 2024
Andi makuru

M23 ikomeje kotsa igitutu ingabo za FARDC mu bice bya Walikale

October 29, 2024
Imyidagaduro

Miss Jolly yatangaje nko yifuza kubyara umwana umeze nka Blue Ivy wa Beyonce

June 5, 2023
Imyidagaduro

50 Cent yajyanye mu nkiko abakora filime ya Skill House

April 28, 2025
Imyidagaduro

Knowless na Clement bakuriye inzira ku murima kubirirwa babaza impamvu baterekana abana babo

January 9, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?