Ikipe ya APR Basketball Club yongeye kwitwara neza mu mikino ya Basketball Africa League 2025 mu itsinda rya Nile Conference imbere ya Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame.
Kuri iki Cyumweru ni bwo muri BK Arena hakomereje imikino yo BAL 2025 muri Nile Conference hakinwa imikino yo ku munsi wa kabiri. Umukino wabanje ni uwo Al Ahli Tripoli BBC yo muri Libya yatsinzemo Nairobi City Thunder amanota 115 kuri 87. Aya manota iyi kipe yo muri Libya yatsinze niyo menshi atsinzwe n’ikipe imwe kuva BAL yatangira gukinwa .
Saa kumi n’imwe n’iminota 30 APR BBC ihagarariye u Rwanda yagiye mu kibuga aho yari igiye gukina na Made By Basketball yo muri Afurika y’Epfo. Uyu mukino watangiye APR BBC ariyo iboneza mu nkangara mbere ku manota atatu yari akozwe na Ntore Habimana. Ntabwo byatinze MBB nayo ihita iboneza mu nkangara ku manota 3 ya Pieter Prinsloo.
Ikipe y’Ingabo z’igihugu yakomeje kuyobora umukino gusa mu munota wa nyuma MBB iva inyuma ibifashijwemo n’abarimo Omar Thielemans ihita isoza agace ka mbere ariyo iyoboye n’amanota 26 kuri 23.
Mu gace ka kabiri APR BBC yaje irwana no gukuramo iki kinyuranyo ndetse ihita inabikora ku manota yari akozwe na Obadiah Noel. MBB ntabwo yigeze ikuraho ikomeza kwitwara neza ibifashijwemo n’abarimo Pieter Prinsloo dore ko hari naho yari yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota 8.
Mu minota 5 ya nyuma y’aka gace APR BBC yagerageje gukuramo iki kinyuranyo cy’amanota binyuze ku barimo Youssoupha Ndoye gusa igice cya mbere kirangira MBB igikomeje kuba imbere n’amanota 47 kuri 45.
Nyuma yo kuva kuruhuka mu gace ka gatatu APR BBC yaje ifite imbaraga zidasanzwe ikuramo ikinyuranyo ndetse ihita inayobora umukino binyuze ku bakinnyi bayo barimo Aliou Diarra na Youssoupha Ndoye bakoraga amanota menshi mu gihe gito.
Aka gace karangiye ikipe y’Ingabo z’igihugu yasize MBB aho yari ifite amanota 73 kuri 59.
Mu gace ka kane ari nako ka nyuma MBB yaje ishaka uko yakuramo iki kinyuranyo binyuze ku basore bayo nka Teafale Lenard ariko APR BBC nayo ikomeza kuba ibamba.
Umurindi w’abafana bari muri BK Arena bakomeje guha imbaraga APR BBC ubundi isoza umukino iyoboye n’amanota 103 kuri 81.
Uyu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame nyuma y’uko bari bakurikiye n’umukino wo ku wa gatandatu
Nyuma y’uko APR BBC itsinze yahise yiyongerera amahirwe yo gukatisha itike y’imikino ya nyuma ya BAL aho isabwa gutsinda umukino umwe gusa mu mikino isigaye.
Imikino ya BAL 2025 muri Nile Conference izakomeza ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha muri BK Arena aho saa kumi MBB izakina na Nairobi City Thunder naho saa moya z’umugoroba APR BBC ikazakina na Al Ahli Tripoli BBC.