Urukiko rwo mu Bwongereza rwategetse ko umuhanzi w’Umunyamerika Chris Brown afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe ategereje kuburana ku byaha ashinjwa ko yakoreye muri icyo gihugu mu 2023 birimo gukubita no gukomeretsa umuntu.
Kuri uyu wa 16 Gicurasi 2025 ni bwo Chris Brown yagejejwe imbere y’urukiko rwa Manchester, aho ashinjwa icyaha cyo gutera umuntu igikomere gikabije .
Yatawe muri yombi mu gitondo cyo ku wa 15 Gicurasi 2025, nyuma yaho yafatiwe muri hoteli yari acumbitsemo yitwa The Lowry iherereye muri uyu mujyi.
Iki cyaha gishinjwa Chris Brown cyabaye ku itariki 19 Gashyantare 2023 ubwo yari mu rugendo rwa muzika mu Bwongereza, aho bivugwa ko yakubise bikomeye Abraham Diaw mu kabari ubwo batongana.
Uyu Abraham Diaw usanzwe utunganya indirimbo, yatonganye na Chris Brown bituma uyu muhanzi ahita amukubita icupa mu mutwe aramukomeretsa.
Umucamanza Joanne Hirst yategetse ko Chris Brown ahita afungwa by’agateganyo, ategereje urubanza ruzabera ku rukiko rwa Southwark Crown Court i Londres ku wa 13 Kamena 2025.
Ibi bisobanuye ko uyu muhanzi agiye kumara iminsi 30 afunze.
Ibi bigiye guhita bikoma mu nkokora ibitaramo bizenguruka Isi uyu muhanzi yateganyaga gukora mu ntangiriro za Kamena.