Pariki y’Igihugu y’Akagera yatangaje ko iteganya kwakira inkura 70 zizava muri Afurika y’Epfo zikimurirwa muri iyo Pariki, bikazaba ari ubwa mbere habayeho kwimurirwa rimwe umubare munini w’inyamaswa zinjizwa mu gihugu.
Izi nyamaswa zishobora gupima kugeza kuri toni ebyiri, biteganyijwe ko zizakora ibilometero 3,400 ziva muri Afurika y’Epfo kugera muri Pariki y’Igihugu y’Akagera, aho zizajya gutuzwa hashya.
Mu butumwa iyi Pariki iherutse gusohora yatangaje ko “Iki gikorwa kirerekana urufatiro rukomeye mu kubungabunga inkura, ndetse n’imbaraga zihuriweho twashyize mu kurinda no kubungabunga Pariki y’Igihugu y’Akagera.”
Guhera mu bihe byashize, inkura zera zo munsi y’Ubutayu bwa Sahara zagiye zihura n’akaga gakomeye kuva ku guhigwa, kugeza ku gucuruza amahembe yayo habuze gato ngo bizisibanganye burundu.
Nk’uko bitangazwa n’Ihuriro Mpuzamahanga ryita ku Nkura (IRF), icuruzwa ry’amahembe yazo muri Afurika ryiyongereyeho kane ku ijana kuva mu 2022 kugeza mu 2023, aho hacurujwe arenga 586 mu 2023.
Inkura zera zo mu majyepfo, bivugwa ko ziri mu byago byo kuba zashiraho burundu mu gihe nta gikozwe, aho kugeza ubu habarurwa izisigaye zigera kuri 17.000, nk’uko bitangazwa n’Ihuriro Mpuzamahanga ryita ku rusobe rw’Ibinyabuzima (IUCN).
Ni mu gihe inkura zera zo mu majyaruguru zo zisa n’izashizeho, kuko bivugwa ko ubu hasigaye ebyiri gusa z’ingore.
U Rwanda rwaherukaga kwakira inkura zera 30 zaturutse na zo muri Afurika y’Epfo mu 2021.
Icyo gihe RDB yagaragaje ko kugira umubare munini w’inkura bizafasha u Rwanda kongera kuzamura ubukerarugendo bwarwo bwari bwakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19.
Ubwo inkura zabaga mu Rwanda zose zari zishize mu 2007 ubwo hapfaga iya nyuma, nyuma y’imyaka 10, mu 2017, ni bwo u Rwanda rwagaruye inkura zirabura muri Pariki y’Igihugu y’Akagera, haza 18 (ingabo umunani n’ingore 10) ziturutse muri Afurika y’Epfo ku bufatanye bwa RDB ndetse n’ umuryango wa Howard G Buffett.
Nyuma ni bwo hatekerejwe no kuzanwa inkura zera zitari zarigeze zihaba mbere, kuko ubusanzwe zabaga muri Kenya, Uganda na Zambia.
Biteganyijwe ko izi nkura 70 nshya, zizagera mu Rwanda mu mpera z’uku kwezi.