Umuhanzi King Promise wo muri Ghana, yatangaje ko yiteguye gutaramira abazitabira ibirori bifungura imikino ya BAL (Basketball Africa League).
Ni imikino izatangira ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Gicurasi muri BK Arena, ikazatangizwa n’ibitaramo uyu muhanzi avuga ko yiteguye kuzatangamo ibyishimo ku by’akataraboneka.
Uyu muhanzi waraye ugeze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali ku mugoroba w’itariki 14 Gicurasi 2025, yavuze ko ari ibyo agaciro kuba azataramira abakunzi be i Kigali, abizeza kuzanezerwa.
Yagize ati: “Ndishimye kuba hano, ni inshuro yanjye ya kabiri i Kigali kandi ntegereje ibihe byiza. Ni amahirwe akomeye kuba mu gikorwa nk’iki kinini ku mugabane wa Afurika, abakunzi banjye bitegure ko nzabaha ibyishimo biri ku rwego rw’inyenyeri eshanu. Niteze guhura n’abantu bashya i Kigali mu mukino ya BAL.”
King Promise agiye gutaramira mu Rwanda nyuma yo kwegukana igihembo cy’umuhanzi w’umwaka mu marushanwa ya 2025, Telecel Ghana Music Awards, aho yanabaye umuhanzi mwiza wa Afrobeats/ Afropop w’umwaka.
Uretse King Promise uzatarama mu mikino ya BAL, hari abandi bahanzi bo mu Rwanda barimo Ariel Wayz, Kivumbi King, na Kid uri mu baraperi barimo kuzamuka neza mu Rwanda.
King Promise ukomoka muri Ghana, yaherukaga gutaramira mu Rwanda mu 2023 mu nama ya Qatar Business Africa Forum, ubwo yataramanye na Patoranking wo muri Nigeria.
Irushanwa rya BAL 2025, rigaruye King Promise i Kigali, ririmo amakipe 12 yaturutse mu bihugu 12, akaba agabanyije mu matsinda atatu, u Rwanda rukaba ruhagarariwe na APR Basketball Club.