Sengabo Jean Bosco wamenyekanye nka Fatakumavuta yongeye kuburana ahakana ibyaha akurikiranyweho birimo icyo gutukana mu ruhame, ivangura, gukoresha ibiyobyabwenge, gusebanya, gukangisha, gusebanya no gutangaza amakuru y’ibihuha.
Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kane tariki 15 Gicurasi 2025, Fatakumavuta yaburanye yunganiwe n’abanyamategeko babiri; Me Bayisabe Irene na Me Fatikaramu.
Ubushinjacyaha bwahawe ijambo busobanura ibyaha Fatakumavuta akurikiranyweho, bimusabira guhanishwa igifungo cy’imyaka 9.
Bwavuze ko ibyaha Fatakumavuta yakoze, yabikoze mu bihe bitandukanye yifashishije umuyoboro wa YouTube n’izindi mbuga nkoranyambaga.
Bwagaragaje uko Fatakumavuta yashyize ibikangisho ku muhanzi The Ben, aho yakoze ibiganiro biharabika uwo muhanzi, ko ngo atazi kuririmba, arira nk’umwana wabuze ibere.
Bwakomeje buvuga ko Fatakumavuta yavuze ko The Ben natamuha amafaranga ngo amusabe imbabazi azamuzimya.
Ku cyaha cy’ivangura, Ubushinjacyaha bwavuze ko amagambo y’ivangura yayakoresheje ku muhanzi witwa Bahati, aho yavuze ko yashatse umugore mubi w’umu-diaspora, ushaje kandi ukennye.
Fatakumavuta yahakanye ibyaha aregwa, avuga ko ibiganiro yakoze bishingiye ku busesenguzi ariko Ubushinjacyaha bukavuga ko ubusesenguzi budatanga uburenganzira bwo gukora ibyaha.
Ati: “Ibyaha bandega ndabihakana, kuko umurimo nkora ni ubusesenguzi kandi bwemewe n’amategeko y’itangazamakuru mu Rwanda.”
Abunganira Fatakumavuta bavuga ko abamureze birengagije amategeko y’itangazamakuru kuko ateganya ko iyo hakozwe inkuru itari yo umuntu afite uburenganzira bwo kuyikosoza, gusaba ko isibwa byananirana hakitabazwa Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) kandi ko iyo bikorwa atari kuba agifunzwe.
Me Fatikaramu yagaragaje ko ikirego cya The Ben cyari cyatanzwe n’umunyamategeko we ku wa 29 Gicurasi 2023, Fatakumavuta atabwa muri yombi ku wa 18 Ukwakira 2024.
Me Fatikaramu yavuze ko ibyaha uwo yunganira akurikiranyweho, ikirego cyatanzwe n’umuntu umwe ariko Ubushinjacyaha bushimangira ko bushobora gukora iperereza bubyibwirije kuko butarebera ikorwa ry’ibyaha.
Fatakumavuta we yasabye ko yahabwa ubutabera kuko yari atunze umuryango kandi afite uburwayi bwa Diabetes.
Me Bayisabe Irene yavuze ko ibyaha bine birebana n’itangazamakuru bitakakirwa. Iburanisha ryapfundikiwe bityo urubanza rukazasomwa ku wa 06 Kamena 2025.