SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Fatakumavuta yongeye guhakana ibyaha aregwa ibyaha aregwa
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Fatakumavuta yongeye guhakana ibyaha aregwa ibyaha aregwa
Imyidagaduro

Fatakumavuta yongeye guhakana ibyaha aregwa ibyaha aregwa

Ahupa Radio
Last updated: 2025/05/15 at 12:42 PM
Ahupa Radio
Share
2 Min Read
SHARE

Sengabo Jean Bosco wamenyekanye nka Fatakumavuta yongeye kuburana ahakana ibyaha akurikiranyweho birimo icyo gutukana mu ruhame, ivangura, gukoresha ibiyobyabwenge, gusebanya, gukangisha, gusebanya no gutangaza amakuru y’ibihuha.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kane tariki 15 Gicurasi 2025, Fatakumavuta yaburanye yunganiwe n’abanyamategeko babiri; Me Bayisabe Irene na Me Fatikaramu.

Ubushinjacyaha bwahawe ijambo busobanura ibyaha Fatakumavuta akurikiranyweho, bimusabira guhanishwa igifungo cy’imyaka 9.

Bwavuze ko ibyaha Fatakumavuta yakoze, yabikoze mu bihe bitandukanye yifashishije umuyoboro wa YouTube n’izindi mbuga nkoranyambaga.

Bwagaragaje uko Fatakumavuta yashyize ibikangisho ku muhanzi The Ben, aho yakoze ibiganiro biharabika uwo muhanzi, ko ngo atazi kuririmba, arira nk’umwana wabuze ibere.

Bwakomeje buvuga ko Fatakumavuta yavuze ko The Ben natamuha amafaranga ngo amusabe imbabazi azamuzimya.

Ku cyaha cy’ivangura, Ubushinjacyaha bwavuze ko amagambo y’ivangura yayakoresheje ku muhanzi witwa Bahati, aho yavuze ko yashatse umugore mubi w’umu-diaspora, ushaje kandi ukennye.

Fatakumavuta yahakanye ibyaha aregwa, avuga ko ibiganiro yakoze bishingiye ku busesenguzi ariko Ubushinjacyaha bukavuga ko ubusesenguzi budatanga uburenganzira bwo gukora ibyaha.

Ati: “Ibyaha bandega ndabihakana, kuko umurimo nkora ni ubusesenguzi kandi bwemewe n’amategeko y’itangazamakuru mu Rwanda.”

Abunganira Fatakumavuta bavuga ko abamureze birengagije amategeko y’itangazamakuru kuko ateganya ko iyo hakozwe inkuru itari yo umuntu afite uburenganzira bwo kuyikosoza, gusaba ko isibwa byananirana hakitabazwa Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) kandi ko iyo bikorwa atari kuba agifunzwe.

Me Fatikaramu yagaragaje ko ikirego cya The Ben cyari cyatanzwe n’umunyamategeko we ku wa 29 Gicurasi 2023, Fatakumavuta atabwa muri yombi ku wa 18 Ukwakira 2024.

Me Fatikaramu yavuze ko ibyaha uwo yunganira akurikiranyweho, ikirego cyatanzwe n’umuntu umwe ariko Ubushinjacyaha bushimangira ko bushobora gukora iperereza bubyibwirije kuko butarebera ikorwa ry’ibyaha.

Fatakumavuta we yasabye ko yahabwa ubutabera kuko yari atunze umuryango kandi afite uburwayi bwa Diabetes.

Me Bayisabe Irene yavuze ko ibyaha bine birebana n’itangazamakuru bitakakirwa. Iburanisha ryapfundikiwe bityo urubanza rukazasomwa ku wa 06 Kamena 2025.

 

You Might Also Like

King Promise wo muri Ghana yiyemeje kuzasusurutsa bihagije abazitabira imikino ya BAL

Judith Niyonizera mu byishimo nyuma yo gusezerana n’umugabo we King (Amafoto)

Menya byinshi ku nyubako ya Zaria Court yuzuye itwae arenga Miliyoni 25 z’amadorali

Bwiza yashimiye abahanzi barimo The Ben na Bruce Melodie bemeye gukorana nawe kuri Album 25 Shades

Juno yateguye igitaramo cyo kwishimira ibyo amaze kugeraho mu myaka itanu mu muziki we

Ahupa Radio May 15, 2025 May 15, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Général Mahamat Déby Itno yatorewe kuyobora Tchad

May 10, 2024
Andi makuru

Guverinoma ya Burkina Faso yahagaritse Jeune Afrique

September 27, 2023
Imyidagaduro

Nyuma y’imyaka 4 Kidumu agiye kwongera gutaramira abanyarwanda mu Kigal Jazz Junction

February 23, 2023
Imyidagaduro

Umuhanzi Javanix yahurije hamwe isabukuru ye n’igitaramo cyo gushimira abakunzi be

April 21, 2023
Imyidagaduro

Big Fizzo ashobora kutitabira igitaramo cya Platini P

March 26, 2024
Imyidagaduro

Canal + yatangije poromosiyo yiswe ‘buri munsi ni ibirori’ mu rwego rwo gushimisha abakiliya bayo mu minsi mikuru

November 15, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?