SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida José Mujica wafatwanga nk’umukene yitabye imana ku myaka 89
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida José Mujica wafatwanga nk’umukene yitabye imana ku myaka 89
Andi makuru

Perezida José Mujica wafatwanga nk’umukene yitabye imana ku myaka 89

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: May 14, 2025
Share
SHARE

José Mujica wayoboye Uruguay imyaka itanu kuva mu 2010 yitabye Imana ku myaka 89 y’ubukure. Ni we muntu wayoboye igihugu ariko wafatwaga nk’umukene inyuma y’abandi bose bijyanye n’ubuzima bworoheje yabayeho.

Inkuru y’urupfu rwe yatangajwe n’uwamusimbuye, Perezidida Yamandú Orsi.

Abinyujije kuri X, Perezida Orsi yagize ati “Turagushimira kuri buri kimwe waduhaye ndetse tuzirikana urukundo wakundaga abaturage.”

Ntabwo icyishe uyu mukambwe wari uzwi ku izina rya Pepe kiratangazwa ariko yari amaze igihe arwaye kanseri y’umuhogo.

Bijyanye no kubaho mu buryo budahambaye yarwanyije ibijyanye no gusesagura cyane ndetse akora amavugurura menshi ajyanye n’imibereho y’abaturage.

Ni we muyobozi watumye Uruguay iba igihugu cya mbere gishyizeho amategeko yemera ikoreshwa ry’urumogi, bituma aba ikirangirire mu Isi by’umwihariko muri Amerika y’Amajyepfo.

Yakunze kugaragaza ko ibijyanye na politiki, gusoma ibitabo, kubaho byoroheje ndetse no guhinga yabyigishijwe na nyina.

Ku ngoma ye yari yariyemeje gutanga hafi 90% by’umushahara we akabiha abababaye ndetse n’abafite ibigo bikizamuka.

Yiberaga mu nzu idashamaje mu mirima ye yari yitaruye Umurwa Mukuru wa Uruguay, Montevideo, yanga kuba mu nzu zategenyirijwe abaperezida.

Icyo gihe yatwaraga imodoka ihendutse ya Volkswagen Beetle, yakozwe mu 1987. Ndetse ubwo mu 2010 yatangazaga umutungo we, yavuze ko ari yo yari ihenze mu mitungo yari afite. Icyo gihe yari ifite agaciro ka 1.800$.

Mu 2013 umutungo we wageze kuri 322.883$, bigizwemo uruhare no gushyiramo imitungo y’umugore we. Mu 2015 ava ku butegetsi, umutungo we wabarirwaga mu bihumbi 300$.

Yakunze kugaragaza ko ubukire bwa mbere ari ukwishyira ukizana no kuba mu mahoro aho kwigwizaho imitungo.

Rimwe yigeze kugira ati “Ntabwo ari njye muperezida wa mbere ukennye. Abakenye ni ba bandi bahora bashaka kubaho ubuzima buhenze kandi bahora bashaka ibyisumbuye.

Liza Mugisha wakoreraga muzika ye muri Canada yagarutse mu Rwanda
Papa Francis yagaragaye mu ruhame nyuma yo kuva mu bitaro
Ubuzima bwa Papa Francis bwongeye kumera nabi
Perezida Paul Kagame yakoze impinduka mu bagize Guverinoma
Imbamutima z’ Umwunganizi wa Manirakiza Theogene nyuma y’irekurwa rye
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Free Slots With No Deposit

February 25, 2025

One Arm Bandit Pokie Machine

February 25, 2025

Aztec King Slot

May 28, 2024

Cadola Casino Review And Free Chips Bonus

May 28, 2024

Latest News On Pokies

May 28, 2024

Try Pokies Online No Deposit

September 5, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?