Itorereo Ganza Kristo Kristo ryo muri ADEPR Paroisse Gasave ,Itorero rya Rwinyana rikorera mu murenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo ryateguye igiterane cy’amashimwe kizamara iminsi ibiri bashimira imana ibyo yabakoreye mu gihe bamaze bayikorera .
Iri torero nkuko twabitangarijwe n’umwe mu baritangije yatubwiye ko ryatangiye mu mwaka wa 2000 aho abarigize bose bari bakiri bato baririmba muri Sunday school aho uko imyaka yagiye ikura mu mwaka wa 2013 yaje guhindura izina korale bayita Ganza Kristo.
Yakomeje atubwira ko kuva icyo gihe kugeza ubu Ganza Kristo igizwe n’abaririmbyi 80 harimo abagabo n’abagore 80 bakaba bamaze gukora indirimbo zigera kuri 200 ariko izi maze kujya hanze ni 6 z’amajwi,Amavideo 2 ndetse nizo bakoze imbona nkubone ibizwi nka Live session 5
Tumubajije ku bijyanye n’igiterane bari gutegura yatubwiye ko ari igiterane cy’amashimwe gifite insanganyamatsiko igira iti “Nimushime Imana Nyamara,Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose ,aya akaba ari amagambo yanditse muri zaburi 136: 2
Mu bindi yadutangaruje kuri icyo giterane nuko kizaba gitegura igikorwa cyifatwa ryámashusho yíndirimbo zabo imbonangubone bari mu gitaramo ibintu bimaze iminsi bigezweho mu bakozi b’Imana benshi ,icyo giorwa cyo kikaba giteganyijwe mu kwezi kwa Munani uyu mwaka .
Mu gusoza yatubwiye ko igiterane cyabo kizaba tariki ya 24 na 25 Gicurasi 2025 kikabera muri ADEPR Gasave kitazitabirwa nábakizo b’Imana barimo Ev: Sinkirankabo B na Ev Nshizirungu E ndetse n’amakorali atandukanye harimo Ganza Kisto ubwabo ,Light Choir yo muri ADEPR Rwinyana,Ijwi ry’Agakiza ADEPR Nyamugari na Golgotha Choir