Ubuyobozi bwa KIKAC Music ireberera inyungu z’umuhanzikazi Bwiza Emerence burangajwe imbere na Uhujimfura Claude bwatangaje ko album ya Biza yise 25 Shade izagera kw’isoko ku mbuga zose yagurirwaho tariki ya 16 Gicurasi nyuma y’uko ibyo basabwaga kuzuza byose baygiye ku murongo .
Nkuko uyu muyobozi yabidutangarije nyuma yígihe kinini bitegura ibyo basabwaga byose byamaze gutunganywa ku buryo ku wa gatanu itariki 16 Gicurasi 2025 indirimbo zose zigize album ’25 Shades’ zizaba zageze ku mbuga zicuruza imiziki.
Ni album yagombaga kujya hanze ku itariki 28 Werurwe 2025, iza kwigizwa imbere bitewe nuko twari twegereje icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Icyo gihe rero byabaye ngombwa ko habaho ibiganiro, ubuyobozi bwa KIKAC busobanurira abo muri Empire(sosiyete izacuruza 25 Shades) ko bikwiriye kuyishakira andi matariki ya nyuma y’icyo cyumweru.
Claude yasabye abakunzi ba muzika ya Bwiza bakomeza kwitabira kuyigura kuko iriho indirimbo nziza kandi bazakunda ubu bakaba bari mu gikorwa cyo gutunganya amashusho ya zimwe mu ndirimbo ziriho nayo bazabagezaho vuba cyane