Umugoroba wo ku cyumweru tariki ya 11 nibwo ku gisozi ahazwi nka Pyramide habereye igikorwa cyo guhitamo abanyamideli bafite impano yi kumurika imideli igikorwa cyari gitegerejwe na benshi mu bakiri batoya aho bitabiriye ari benshi bashaka kwerekana ubuhnga bwabo mu kumurika imideri .
Ubwitabire bw’abamurika mideli byari mu byagaragaje ko kumurika imideli (Fashion) mu Rwanda bimaze gutera imbere ndetse kandi bikunzwe n’urubyiruko rwinshi .
Nkuko byagaragariraga buri wese uwo mugoroba wari utegerejwe na benshi aho icyo gikorwa cyaranzwe n’ibyiciro byinshi haba mu abahungu no mu bakobwa bose bari bitabiriye ari benshi kandi ubona bafite umuhate wo gutsinda .
Ku ya 24 Mata 2025 mu nkuru twari twabagejejeho ryavugaga ko uko guhitamo abamurikamideli bazatsindira gukorana na Naf Model Empire hari abagombaga kuba badafite izindi nzu zimurika cyangwa zikora imideli bakorana nazo ariko byaje kugaragara ko hari abanyempano mu mideli babigize umwuga kandi badafite inzu bakorana nazo bitewe n’ubuhanga bagaragaje mu kwiyerekana imbere y’akanama nkemurampaka banyura kw’Itapi itukura
Akanama nkemurampaka muri uwo muhango wo guhitamo abanyempano abamurika Imideli kari kagizwe nabarimo Mr Lii umuhangamideli wabigize umwuga ndetse na Jean Tekno w’umumurikamideli umaze gukora ibikorwa byinshi by’indashyikirwa mu ruganda rwo kumurika imideli buri muntu wese yakwifuza kumwigiraho muri ako kazi .
Ako kanama nkemurampaka kuri uwo mugoroba kahuye n’akazi gakomeye cyane kuko nubwo hifuzwaga abanyempano bashya 15 abitabiriye baje ari 50 aho mu cyiciro cya mbere bose biyerekanye ariko bikarangira hatoranyijwemo 31.Nabo baje gutorwanyamo 19 bakomeje mu cyiciro cya nyuma cyaje gutoranywamo 15 bifuzwaga kugira bazatangirane na Naf Model Empire .
Nyuma yo gutoranya abo bamulikamideli 15 batoranyijwe baganirijwe nabari bagize akanama nkemurampaka babamara ubwoba ndetse banabwira abatanashije gukomeza ko batagomba gucika intege.
Mr Lii na John Tekno bagize bati “kudatorwa hano ntibi”vuze gutuma wumva koutabashije cyangwa ngo wihebe wumveko nta mpano ufite ahubwo wumveko ahubwo impamvu yabiteye aruko gusa utari wujuje n’ibyasabwaga ngo Naf Model Empire yagendeyeho ishaka aba model kuko ushobora gusohoka hano wakinjira muyindi casting bakaba baguhitamo .
Mu gusoza icyo gikorwa umuyobozi wa Ozone Entertainment yashinze Naf Model Empire Bwana Augustin Hategekimana yatangaje ko nubwo icyo gikorwa cyasojwe Atari umunsi wo kumirika ku mugaragaro Naf Model Empire ubu bifuzaga abamurikamideli 15 ba mbere bo kuba bakorana nabo banita ku mpano yabo bakaba bazatangariza abakunzi b’imideli mu Rwanda iyo tariki , anashimangira ko nabwo bashobora kuzafata abandi bazakorana nabo kuri uwo munsi .