Rihanna yagaragaje ko we n’umukuzi we, A$AP Rocky bari mu myiteguro yo kwibaruka umwana wa gatatu.
Gutwita kwa Rihanna kwagaragaye ubwo yatambukaga ku itapi itukura ya Met Gala 2025, mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 5 Gicurasi 2025.
Rihanna yibarutse ubuheta muri Kanama 2023. Uyu muhungu yamwise Riot mu gihe imfura yitwa RZA.
Aya makuru mashya mu muryango wa Rihanna na A$AP Rocky agiye hanze mu gihe nubundi hari hashize iminsi mike bivugwa ko bifuza umwana wa gatatu.
A$AP Rocky na Rihanna bari barakunze kugirana ubucuti bwibazwagaho mu itangazamakuru guhera mu 2013.
Muri Mutarama 2020, Rihanna yari yatandukanye n’Umuherwe Hassan Jameel bakundanaga, mu gihe A$AP Rocky yakundanye n’ibyamamare nka Kendall Jenner mu 2017 n’umunyamideli wo muri Brésil witwa Daiane Sodré, mbere yo gukundana na Rihanna.