Perezida Paul Kagame kuri uyu wa 6 Gicurasi 2025 yakiriye abayobozi ba Komite Mpuzamahanga Croix Rouge (ICRC) ukora ibikorwa by’ubutabazi hirya no hino ku Isi.
Abakiriwe na Perezida Kagame ni Perezida wa ICRC, Mirjana Spoljaric Egger, n’Umuyobozi w’iyi komite ku mugabane wa Afurika, Patrick Youssef.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byasobanuye ko Perezida Kagame yaganiriye n’abayobozi ba ICRC ku bikorwa by’iyi Komite mu Rwanda ndetse no mu mahanga.
ICRC yatangiye gukorana na Leta y’u Rwanda mu 1963, yohereza muri iki gihugu abayihagararira bihoraho mu 1990.
Iyi Komite isobanura ko ikorana na Leta mu mirimo yerekeye kuri politiki, igisirikare, iyubahirizwa ry’amategeko ndetse no mu mahugurwa, hagamijwe kubahiriza itegeko mpuzamahanga ry’ubutabazi.
Ifasha imiryango yahunze amakimbirane mu karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari, cyane cyane mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahamaze imyaka myinshi haba intambara.
Mu Rwanda hari impunzi zirenga ibihumbi 130 ziganjemo izaturutse muri RDC ndetse no mu Burundi. Zose zitabwaho bihoraho n’imiryango mpuzamahanga irimo HCR na ICRC ku bufatanye na Leta.