SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Moses Turahirwa yagejejwe mu rukiko asaba ko yajyanwa kwa muganga wo mu mutwe
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Moses Turahirwa yagejejwe mu rukiko asaba ko yajyanwa kwa muganga wo mu mutwe
Imyidagaduro

Moses Turahirwa yagejejwe mu rukiko asaba ko yajyanwa kwa muganga wo mu mutwe

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: May 6, 2025
Share
SHARE

Saa Kumi n’Ebyiri z’igitondo, Turahirwa Moses ukurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, nibwo yagejejwe ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu gihe iburanisha rigomba gutangira Saa Tatu z’igitondo.

Dosiye ye yaregewe Urukiko ku wa 28 Mata 2025, ikirego cyandikwa ku wa 30 Mata 2025.

Ubwo Turahirwa yagezwaga ku rukiko mu modoka ya RIB, yari arinzwe n’Abapolisi bagera ku munani bari baherekeje imodoka yamuzanye.

Yari yambaye ipantalo y’umukara n’ishati y’umutuku yakozwe na Moshions, n’agapfukamunwa ku buryo bitashobokaga kubona amarangamutima ye urebeye ku isura.

Ku rukiko nta bandi bantu bari bahari usibye abanyamakuru nabo batari bemerewe kwinjira mu ifasi y’urukiko kuko amasaha yo gufungura atari yakageze.

Hari abanyamakuru bagera kuri batanu, bafatiraga amashusho hanze y’uruzitiro rw’urukiko.

Iburanisha ry’urubanza rwe biteganyijwe ko ritangira Saa Tatu. Muri uru rubanza, Ubushinjacyaha burasobanura impamvu bwamuregeye urukiko, na we yisobanure ku byo aregwa.

Ku wa 22 Mata 2025, ni bwo RIB yataye muri yombi Turahirwa Moses, akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.

Uyu musore yongeye gufungwa nyuma y’uko muri Mata 2023 na bwo yari yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo guhimba cyangwa guhindura urwandiko rw’inzira no gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi.

Kuva muri Mata 2023, Turahirwa yatangiye gukurikiranwa mu butabera, ku wa 20 Ukuboza 2024, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhamije ibyaha birimo icyo guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano no kunywa ibiyobyabwenge (Urumogi).

Rwahise rumukatira gufungwa imyaka itatu no gutanga ihazabu ya miliyoni 2 Frw n’ibihumbi 20 Frw nk’igarama ry’urubanza nubwo yahise ajuririra icyo cyemezo.

Turahirwa yamenyekanye cyane mu ruganda rw’imideli mu Rwanda binyuze mu nzu y’imideli ya Moshions yashinze imaze kubaka izina rikomeye mu Rwanda no ku ruhando mpuzamahanga.

 Ubushinjacyaha bwavuze ko uretse kuba Turahirwa Moses akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, ari no gukorwaho iperereza ku bijyanye no kurucuruza.

Ni ingingo yagarutsweho kuri uyu wa Kabiri ubwo uyu musore wamenyekanye ubwo yashingaga inzu y’imideli ya Moshions yitabaga urukiko, ngo aburanishwe ku cyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge akurikiranyweho.

Turahirwa Moses yabwiye urukiko ko yemera icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, ndetse ko ubwo yafatwaga yemeye gutanga ku bushake urumogi rutagera ku magarama abiri. Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko yafatanywe udupfunyika 13 tw’urumogi.

Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa by’agateganyo kuko mu byaha bumukurikiranyeho harimo n’icyo gucuruza urumogi kigikorwaho iperereza.

Turahirwa Moses yahawe ijambo ngo yisobanure ku bivugwa n’Ubushinjacyaha, kuvuga biramunanira ahubwo atangira kurira, ariko umucamanza amusaba gutuza akisobanura ku byo aregwa.

Ku bijyanye no gutunda ibiyobyabwenge, umushinjacyaha yavuze ko bishimangirwa no kuba mu ibazwa rye, Turahirwa Moses yaremeye ko ibiyobyabwenge yafatanywe, yabivagana muri Kenya, akabinywa.

Ku bijyanye no kubika ibiyobyabwenge bishimangirwa no kuba yaremeye ko yafatanywe urumogi, nubwo atemera ingano y’urwo yafatanywe.

Umushinjacyaha yagaragaje ko inyandiko y’abagenzacyaha bakoze iperereza n’iy’ifatira yerekanye ko yafatanywe udupfunyika 13.

Yibukije urukiko ko Turahirwa Moses atari ubwa mbere akurikiranyweho iki cyaha, kuko yaherukaga kugihamywa n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, asaba ko yafungwa by’agatenyo mu gihe iperereza rigikomeje.

Turahirwa yashinjwe n’Ubushinjacyaha gukoresha, gutunda no kubika ibiyobyabwenge. Bwasabye Urukiko ko yafungwa by’agateganyo kuko iperereza rigikomeje.

Bwagaragaje ko Turahirwa Moses atari ubwa mbere akurikiranyweho icyo cyaha, bityo ko akwiye gufungwa by’agateganyo mu rwego rwo kumufasha no kumurinda gukomeza gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa kubikwirakwiza mu bandi.

Ubwo yireguraga ku byo akurikiranyweho, Turahirwa wabanje gusuka amarira mu rukiko, yagaragaje ko afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe kandi ko yatangiye urugendo rwo kwivuza.

Yasabye imbabazi sosiyete nyarwanda, ngo kuko afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bituma akora ibyo atatekerejeho no kubatwa n’ibiyobyabwenge.

Yavuze ko yafashe ingamba zigamije kumurinda gukoresha ibiyobyabwenge birimo no kwitabwaho n’abaganga guhera muri Gashyantare 2025, kuko afite umuganga wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uri kumufasha mu bujyanama.

Umunyamategeko we wakoreshaga Icyongereza yashimangiye ko uwo yunganira afite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe (insanity) gituma akora ibyo atatekerejeho, bityo ko akeneye kwitabwaho n’abaganga aho gufungwa by’agateganyo.

Yabwiye Urukiko ko kumufunga bishobora kumwongerera ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe, asaba ko yafungurwa agakomeza kwitabwaho n’abaganga.

Yemeje ko hari gukorwa raporo n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, igamije gusuzuma uko ubuzima bwa Turahirwa buhagaze no kugaragaza nyirizina ikibazo yaba afite.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko kuvuga ko Turahirwa afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe byari bikwiye kwemezwa na raporo y’abaganga bityo ko ibiri kuvugwa bidakwiye guhabwa agaciro.

Ku bijyanye no kwivuza, ubuhagarariye yerekanye ko no mu magororero harimo abaganga b’abahanga bita ku bantu bafunzwe.

Yabwiye Urukiko ko kumufunga by’agateganyo byaba ari uburyo bwiza bwo kumufasha no kumurinda gukomeza gukoresha ibiyobyabwenge.

Ku birebana no kuba Turahirwa yaratanze umusanzu mu kubaka igihugu, Umushinjacyaha yagaragaje ko kuba umuntu yarakoze ibyiza atabyuririraho akora ibyaha kandi bitamubuza gukurikiranwa.

Nyuma y’impaka z’impande zombi, Urukiko rwapfundikiye iburanisha, icyemezo kikazatangazwa ku wa 9 Gicurasi 2025 saa Munani.

 

50 Cent yihaye yo kumara umwaka adatera akabariro
Shaggy na Bruce Melodie bagiranye ibiganiro muri Amerika
Sintex yatawe muri yombi azira ibiyobyabwenge
Sauti Sol yakoze iserukiramuco ‘Sol Fest’ basezera ku bakunzi babo
Igitaramo cya Jose Chameleon i kigali cyasubitswe
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Book Of Dead Casino Australia Bonus Codes 2024

May 28, 2024

Cleopatra Casino 2

May 28, 2024

Hip Spin Casino

February 25, 2025

Are Electronic Slot Machines Allowed In Australia

February 25, 2025

How Do We Rank The Virtual Casinos Ireland

February 7, 2018

Schenefeld Casino No Deposit Bonus Codes For Free Spins 2024

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?