Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rwategetse ko kompanyi Evolve Music Group Ltd yishyura Gabiro Gilbert, wamamaye mu muziki nka Gabiro Guitar, amafaranga angana na 900,000 Frw nyuma yo gutsindwa urubanza yari yaramujuririye.
Kopi y’icyemezo cy’uru rubanza rwasomwe kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Mata 2025 ifitwe na InyaRwanda, igaragaza ko iki cyemezo cyafashwe kuri uru rubanza hashingiwe ku birego bitatu byatanzwe na Evolve Music Group Ltd, yasabaga Gabiro kwishyura amafaranga y’imari shingiro ya miliyoni eshanu (5,000,000 Frw), serivisi ivuga ko yamuhaye ifite agaciro ka 5,850,000 Frw ndetse n’inyungu ku gihe amafaranga yaba atanzwe atinze. Gusa urukiko rwasanze ibyo birego byose nta shingiro bifite.
Urukiko rwasobanuye ko nta kimenyetso na kimwe cyagaragaje ko Gabiro Guitar atatanze imari shingiro yemerewe mu ishyirwaho ry’iyi kompanyi.
Byongeye, serivisi zivugwa na Evolve Music Group ko zakorewe Gabiro, urukiko rwemeje ko zakorewe mu gihe Gabiro yari akiri mu bayobozi n’abanyamigabane b’iyo sosiyete, bityo bidashobora kumwitirirwa ku giti cye.
Mu mwanzuro warwo, urukiko rwategetse ko Evolve Music Group Ltd yishyura Gabiro Guitar amafaranga 300.000 Frw y’igihembo cya avoka mu bujurire; yiyongera kuri 100.000frw y’ikurikiranarubanza na 500.000frw y’igihembo cya avoka, nk’uko yemejwe mu rwego rwa mbere.
Aya mafaranga agomba kwishyurwa na Evolve Music Group Ltd, kuko yatsinzwe mu bujurire yashyikirije Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, urwo rukaba rwaremeje icyemezo cy’Urukiko rwisumbuye rwari rwabanje kwemeza ko Gabiro nta kirego yaryozwa.
Iki cyemezo kirangiza burundu uru rubanza, keretse niba Evolve Music Group yahitamo kujuririra mu Rukiko rw’Ikirenga.
Gabiro Guitar yari amaze igihe gito atandukanye n’iyi kompanyi, ari nayo yamutunganyirizaga ibikorwa by’umuziki birimo indirimbo n’ibitaramo.
Gusa, mu gihe gishize, impande zombi zatandukanye mu buryo butavuze rumwe, ari nabyo byavuyemo uru rubanza. Gabiro Guitar amaze gutangariza umunyamakuru wa AHUPA RADIO ko yishimiye icyemezo cy’urukiko ‘nshingiye ku bimenyetso nagaragaje mu miburanire’.
Avuga ati “Ndumva nduhutse kuko ni ubwa mbere umuntu yakwifuza kumpuguza. Ndabivuga kuko Rukundo Papi Sean twarakoranye nk’umufatanyabikorwa, ariko ibyo yanyifuzagaho abantu batuzi ntawabimukekeraga. Ariko ndabyumva ubuzima burahinduka rimwe na rimwe umuntu akaba yanahemuka gusa nta mutima mubi ubuzima burakomeza ntaribi. Nta kintu wasobanurira inkiko inshuro ebyiri gifite ishingiro ngo kirengagizwe. Imanza z’amahugu twese turazizi zibaho.”