SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Rayon sport yatsinze Mukura VSL igera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro (Amafoto)
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Rayon sport yatsinze Mukura VSL igera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro (Amafoto)
Imikino

Rayon sport yatsinze Mukura VSL igera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro (Amafoto)

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul Published April 30, 2025
Share
SHARE

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Mukura VS 1-0 mu mukino wo kwishyura w’igikombe cy’Amahoro yerekeza ku mukino wa nyuma.

Uyu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatatu saa Moya n’iminota 30 muri Stade Amahoro nyuma y’uko umukino ubanza wari wabereye kuri Stade mpuzamahanga ya Huye wari warangiye ari igitego 1-1.

Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga; Ndikuriyo Patient, Serumogo Ali, Bugingo Hakim, Omar Gning, Youssou Diagne, Souleymane Daffe, Kanamugire Roger, Muhire Kevin, Biramahire Abeddy, Aziz Bassane na Rukundo Abdul Rahman.

Abakinnyi 11 ba Mukura VS babanje mu kibuga; Sebwato Nicholas, Abdul Jalilu, Ishimwe Abdoul, Hakizimana Zuberi, Uwumukiza Obed, Rushema Chris, Ntarindwa Aimable, Oladosu Samson, Jordan Dimbumba, Boateng Mensah na Malanda Destin.

Umukino watangiye Rayon Sports isatira cyane binyuze ku barimo Muhire Kevin na Aziz Bassane ariko ba myugariro ba Mukura VS babyitwaramo neza. Murera yakomeje kwiharira umupira gusa hari aho ba myugariro bayo bari bakoze amakosa umupira ugiye gufatwa na Malanda Destin imbere y’izamu gusa birangira bikosoye.

Ku munota wa 20 Mukura VS yarase igitego kidahushwa aho Boateng Mensah yacenze ba myugariro bose agasigara arebana n’izamu gusa atinda gutera birangira umupira ushyizwe muri koroneri. Uko iminota yagendaga Mukura VS yaje kwinjira mu mukino nayo itangira guhererekanya nubwo bitatindaga. Aziz Bassane yakomeje kubona uburyo imbere y’izamu ariko nta bubyaze umusaruro.

Ku munota wa 34 Rayon Sports yashoboraga gufungura amazamu ku mupira Biramahire Abeddy yabonye ari mu rubuga rw’amahina asigaranye na Nicolas Sebwato arekura ishoti rikubita igiti cy’izamu. Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Mukura VS yabonye uburyo bwashoboraga kugira icyo butanga kuri koroneri yatewe na Uwumukiza Obed ubundi Jordan Dimbumba ashyiraho umutwe ariko umunyezamu wa Rayon Sports aratabara bajya kuruhuka ari 0-0.

Mu gice cya kabiri Mukura VS yaje isatira cyane nk’aho Uwumukiza Obed yahinduye umupira mwiza ubundi Malanda Destin ashyiraho umutwe ariko Ndikuriyo Patient aba maso. Ku munota wa 59 Rayon Sports yarokotse ku mupira umunyezamu yari agiye gufata biranga usanga Hakizimana Zubel awushyira imbere y’izamu gusa habura awushyira mu nshundura.  Rwaka Claude yaje gukora impinduka mu kibuga havamo Kanamugire Roger wari wagize ikibazo cy’imvune hajyamo Niyonzima Olivier Sefu.

Ku munota wa 73 Rayon Sports yafunguye amazamu ku mupira Muhire Kevin yahaye umupira Serumogo Ally nawe arazamuka awuhindura imbere y’izamu usanga Biramahire Abeddy arekura ishoti Nicolas Sebwato arikuramo ubundi ahita songamo umupira ujya mu nshundura igitego cya mbere kiba kirabonetse.

Umukino warangiye Rayon Sports itsinze igitego 1-0 ihita isezerera Mukura VS ku kinyuranyo cy’ibitego 2-1 yerekeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro. Murera izahura na APR FC yo yasezereye Police FC. Uyu mukino uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 4 z’ukwezi kwa 5.

AMAFOTO: RBA DIGITAL

 

 

 

You Might Also Like

Amavubi yongeye gutsindwa umukino wayo wa kabiri na Algerie

APR BBC yageze muri ½ nyuma yo gutsinda Rivers Hoopers

UEFA Nations League : Espagne izahura na Portugal ku mukino wa nyuma

Amavubi yatsinzwe umukino wayo wa mbere na Algerie 2-0

UEFA Nations League: Portugal yageze ku mukino wa nyuma isezereye Ubudage

Nsanzabera Jean Paul May 1, 2025 April 30, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Basketball: Ikipe ya APR BBC yisanze mu itsinda rimwe na US Monastir!

January 11, 2024
Andi makuru

Bienvenue Redemptus yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we

March 31, 2023
Andi makuru

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye Intwari z’Igihugu (Amafoto)

February 1, 2023
Imyidagaduro

Massamba na Ruti Joel basusurukije abagande mu mbyino gakondo

May 20, 2024
Imyidagaduro

Umuhanzi Fik Gaza yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cy’ubujura

April 4, 2025
Imyidagaduro

Abaraperi 9 bakunzwe mu Rwanda bazahurira mu gitaramo cya Nyega Nyega I Huye .

May 23, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?