Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports, yasangije abamukurikira uko yahekuwe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ariko ashimira cyane Inkotanyi zatumye yongera kugira umuryango ubu akaba ari umwe mu banyuzwe n’abamukomotseho.
Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange, bari mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, abantu batandukanye bakomeje gusangiza ababakurikira ubuzima busharira baciyemo mu gihe hakorwaga iyo Jenoside yahekuye u Rwanda ikajyana abarenga Miliyoni.
Umwe mu bafite izina rinini biciye muri Siporo y’u Rwanda, Munyakazi Sadate wabayeho Perezida wa Rayon Sports, abicishije ku mbuga nkoranyambaga zirimo X azwiho gukoresha cyane, yasangije abamukurikira ubuzima busharira yanyuzemo ubwo hagaba Jenoside yakorewe Abatutsi n’uko yamuhekuye ikamujyana ababyeyi n’abavandimwe ariko ashimira cyane Inkotanyi zamusubije Ubuzima.
Munyakazi yavuze ko ku munsi nk’uyu wa tariki ya 30 Mata 1994, ari bwo abe bishwe urw’agashinyaguro bazizwa uko Imana Yabaremye. Yavuze ko igihe nk’iki muri uwo mwaka, wari umunsi wamubereye mubi mu buzima bwe ku buryo atanatekerezaga ko yabaho.
Ati “Amasaha nk’aya mu myaka 31 ishize, izuba ryari rirashe, umunsi Wasaga nk’indi. Wari wuzuye agahiri n’agahinda ariko nari mfite umuryango sinitwaga impfubyi. Gusa nta bwo natekerezaga ko mu masaha make ari imbere, umunsi uhinduka ikibunda ugacura umwijima udashira mu mutima wanjye.”
“Ku munsi nk’uyu, 30 Mata 1994 mu myaka 31 ishize, mwishwe urw’agashinyaguro, Intagondwa z’Abahutu zishe kandi zitsemba umuryango mwiza.”
Munyakazi yakomeje asaba abamukurikira kuri X n’Abanyarwanda muri rusange, ko mu gihe hibukwa Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, bamufasha kwibuka umuryango we wishwe.
Ati “Ndibuka data, Nyamwasa Faustin, Mama, Mukamutara Asselle, mushiki wanjye, Mugeni Yvette, marume, Bizumungu Pierre Céléstin n’abandi bana be bane, Fils, Mimy, Macabiri na Mamy, mama wacu, Ntakimuruta Marie Aimé. Ndabibuka.”
Nyuma y’uko Jenoside yamutwaye aba bose, Sadate yavuze ko afite ubuzima kubera Inkotanyi zamuhaye Umutekano no kugira uburenganzira mu Gihugu cye cy’amavuko.
Ati “Mfite Ubuzima kuko Inkotanyi zabumpaye. Umutekano, Igihugu n’Uburenganzira bwo kubaho ntuje kandi ntekanye. Ku myaka 12, nabaye umukuru w’umuryango wari urokotse, umuryango wari wuzuye agahiri n’agahinda, byatumye ngira amahitamo.”
Uyu mugabo uzwiho kudaca ku ruhande mu gihe cyose abona ukuri, yavuze ko ibi bihe yaciyemo, byamwigishije kuba umunyakuri mu buzima bwe bwose, cyane ko n’Inkotanyi zabimutoje.
Ati “Nahisemo kuba umugabo uharanira ukuri akanga ikinyoma. Nahisemo kubahesha agaciro, nimazaka kirazira mwantoje ari na zo nasanganye Inkotanyi mwambwiraga. Sinzaba umuhemu, igisambo cyangwa ikurura.”
Munyakazi yakomeje avuga ko n’ubwo abe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, we n’umutima we, babashije kubabarira abamuhekuye.
Ati “Nabashije kubabarira kuko mwantoje urukundo. Niyubatse uko nshoboye n’ubwo mutari muhari ngo mungire inama, ingabo mu bitugu cyangwa se ngo nterwe ishema ryo kubitura ineza mwangiriye.”
Yakomeje avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi, ari amahano ndenga kamere u Rwanda n’Isi byagize, gusa avuga ko bitazongera kubaho ukundi. Munyakazi kandi, yashimiye cyane Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame na Madame, Jeannette Kagame, bahekeye u Rwanda.
Sadate yavuze ko mushiki we, Yvette wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yasimbuwe na Ingabire Bibio afata nka mushiki we. Avuga kandi ko atewe ishema n’uko ubu afite umuryango yishimiye urimo umugore we n’abana bamukomotseho ndetse avuga ko yagaruye amashyo yari yarazimiye.
Ati “Amashyo narayagaruye, ubu nongeye kuba umutunzi nyuma yo kurwara ubworo. Inshuti ndazifite n’ubwo bigoye kumenye iz’ukuri. Sintinya urupfu kuko Inkotanyi ni Ubuzima. Ndaryama nkasinzira kubera abasore n’inkumi beza barinze u Rwanda. Umutekano ni wose i Rwanda. Erega shenge dusigaye dusagurira n’Amahanga, sin ka cya gihe bwacyaga mutazi ko buri bwire.”
Iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, itangira tariki ya 7 Mata ikarangira tariki ya 4 Nyakanga buri mwaka.