Abahanzi bakunzwe mu Rwanda barimo Victor Rukotana, Jules Sentore, Juno Kizigenza na Amalon, bagiye guhurira mu bitaramo bikomeye bizabera kuri Centre Culturel Francophone du Rwanda (Institut Français) guhera muri Gicurasi kugeza muri Nyakanga 2025.
Nk’uko gahunda yashyizwe ahagaragara ibigaragaza, Victor Rukotana azatangira iyi gahunda ku wa 9 Gicurasi 2025, akurikirwe na Juno Kizigenza ku wa 16 Gicurasi, na Bolingo Paccy ku wa 23 Gicurasi.
Muri Kamena, Jules Sentore, umwe mu bahanzi b’imena mu njyana ya Gakondo, azataramira abakunzi be ku wa 6 Kamena, akurikirwe na Amalon, uzwi cyane mu njyana ya R&B na Afropop, ku wa 13 Kamena.
Gahunda izakomeza ku munsi mpuzamahanga wahariwe umuziki (Fête de la Musique) ku wa 21 Kamena, igakurikirwa n’igitaramo cya Umuduri Band ku wa 28 Kamena, iserukiramuco rikomeye rya Hip Hop “I AM HIP HOP FESTIVAL” rizaba ku matariki ya 4 na 5 Nyakanga, hanyuma isozwe n’igitaramo cya Sea Stars ku wa 10 Nyakanga 2025.
Ibi bitaramo bigamije guteza imbere umuziki nyarwanda no kwagura amahirwe y’abahanzi bato n’abakuze mu guhura n’abakunzi b’umuziki n’abashoramari. Binongera ubushobozi bw’abahanzi mu bijyanye no kwitwara imbere y’imbaga no kubaka izina ryabo ku rwego mpuzamahanga.
Centre Culturel Francophone du Rwanda ikomeje kuba igicumbi cy’iterambere ry’umuco, igahuza abahanzi n’imbaga y’abakunzi b’ibikorwa by’ubuhanzi.
Ibi bitaramo bizaba umwanya w’ingenzi wo kwigira ku bahanzi batandukanye, kwidagadura, no gusabana n’abandi bakunzi b’umuziki. Bizafasha abahanzi kwagura ubuhanzi bwabo, ndetse binatange ishusho y’uburyo umuziki w’u Rwanda ushobora gukomeza kwaguka ku rwego mpuzamahanga.
Abategura iyi gahunda basabye abakunzi b’umuziki “kubika aya matariki” (Save the Date) kugira ngo batazacikwa n’ibi birori bidasanzwe byitezweho gukomeza kubaka umuziki Nyarwanda mu buryo bushya kandi bugezweho.