SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Imyaka 3 irashize Yvan Buravan yitabye Imana
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Imyaka 3 irashize Yvan Buravan yitabye Imana
Imyidagaduro

Imyaka 3 irashize Yvan Buravan yitabye Imana

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul Published April 28, 2025
Share
SHARE

Nyakwigendera Yvan Burabyo Dushime wamamaye nka Yvan Buravan, umaze imyaka itatu atabarutse, bamwe mu bamuzi n’ibyamamare, nubwo yitabye Imana, bamwifurije isabukuru y’imyaka 30, dore ko iyo yari kuba akiri mu mwuka w’abazima, ari yo yari kuba yujuje.

Yvan Buravan wavutse ku wa 27 Mata 1995, yitabye Imana mu rukerera rwo ku wa 22 Kanama 2022 azize ‘Kanseri’ aho yaguye mu Bitaro byo mu Buhindi nyuma yo kwivuriza mu Rwanda no muri Kenya ntibikunde.

Urupfu rwa Yvan Buravan rwashenguye ingeri zose, abana, abakuru n’abasheshe akanguhe, bamenye bakanakunda uyu muhanzi wasabanaga cyane akanagira inganzo itarapfaga kwisukirwa na buri umwe.

Kuva Buravan yatangira umuziki muri 2016, yatangiye kwerekana ubuhanga buhambaye binatuma yoroherwa no kwigarurira igikundiro mu bakunzi b’umuziki Nyarwanda.

Nyakwigendera kandi ku itariki 08 Ugushyingo 2018 yegukanye igihembo gitangwa na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, (RFI) cyitwa Prix Découvertes.

Uyu musore wujuje imyaka 30 nyuma y’itatu avuye mu mubiri, ntabwo byabujije abakunzi be ndetse n’abamubaye hafi kumwifuriza isabukuru.

Umuryango we wagize uti “YB yari kuba yujuje imyaka 30 uyu munsi. Turashima urwibutso rwiza yadusigiye. Ntiyari umuhanzi n’umwanditsi w’inararibonye gusa, ahubwo yakoraga no ku mitima ya benshi. Mwifatanye natwe uyu munsi mu kwizihiza ubuzima bwe bw’agatangaza, musangiza abandi urwibutso cyangwa igihangano cye cyabafashije.”

Yvan Buravan yaririmbaga umuziki wo mu njyana ya R&B ariko yatabarutse yaratangiye umushinga wo guteza imbere injyana gakondo ahereye kuri album yise Gusakara iriho ibihangano biri mu mbyino za Kinyarwanda.

Abashinzwe gukurikirana ibihangano bye bafatanyije n’umuryango we batangije umuryango urwanya Cancer y’impindura nk’indwara yashyize ku iherezo ubuzima bwa Yvan Buravan.

You Might Also Like

Umunyamakurukazi Mugire Bianca mu gahinda ko kwibirwa Imodoka ye Mu rugo iwe

Nyuma y’Abarimo Ariel Wayz,Juno Kizigenza ,Kevin Kade na Nel Ngabo Kivumbi yongerewe mu bazaririmba mu bitaramo bya Mtn Iwacu na Muzika

R Kelly yahishuye ko ubuzima bwe bugeramiwe muri Gereza afungiyemo

Ibyifuzo byababuranira P Diddy byongeye kwangwa mu rukiko

King James yahishuye ko azakora ibitaramo byinshi ubwo azaba yizihiza imyaka 20 amaze mu muziki

Nsanzabera Jean Paul April 28, 2025 April 28, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Sitting Volleyball: U Rwanda rwasezerewe mu Gikombe cy’Isi!

November 17, 2023
Andi makuru

Rafael Nadal yasezeye burundu ku mukino wa Tennis

November 20, 2024
Andi makuru

Umuramyi Emmy yongeye gushimira mu ndirimbo ye nshya yise ku birenge bya Yesu (Video)

November 20, 2024
Andi makuru

Filipe Nyusi wa Mozambique yashimiye Kagame wegukanye intsinzi mu matora

July 17, 2024
Imikino

Abafana b’Arsenal bibutse umwaka umwe Dr Emmanuel Sefuku yitabye Imana (Amafoto)

April 3, 2023
Andi makuru

Intumwa z’u Rwanda na RDC zaganiriye ku kibazo cy’umutekano muri Angola

March 22, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?