Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko Uganda igiye kubaka inyubako y’imyidagaduro nshya yiswe Lugogo Arena, izubakwa i Kampala ahazwi nka Lugogo Cricket Oval.
Uyu mushinga uzubakwa na kompanyi yo muri Turukiya, Summa Construction Company, isanzwe izwiho kubaka inyubako nk’iza Dakar Arena muri Sénégal na BK Arena yo mu Rwanda.
Gen. Muhoozi yavuze ko iki gikorwa kije gusohoza isezerano yahaye urubyiruko rwa Uganda. Iyi Arena izajya yakira abantu 15,000 ndetse hazubakwa n’indi nyubako ntoyakira 3,000 bicaye neza.
Icyemezo cyo kubaka iyi nyubako cyafashwe nyuma y’uko abahanzi barimo Azawi basabye ko igihugu cyagira inzu y’imyidagaduro igezweho. Azawi, wamamaye muri muzika ya Afrobeats, yabigarutseho cyane nyuma yo gusura BK Arena i Kigali ubwo yari yitabiriye igitaramo cya John Legend.
Ibinyujije kuri X yahoze yitwa Twitter, Gen Muhoozi yatangaje ko vuba aha agiye kujya muri Turukiya kurangizanya na kompanyi izayubaka.