Lil Wayne, umwe mu bahanzi bakomeye mu njyana ya rap ku isi, yongeye kwigaragaza nk’umunyabigwi udashidikanywaho nyuma yo gutangaza ko agiye gusohora album nshya yise The Carter VI.
Iyi album izaba ikomeje urukurikirane rwa za “Carter” yatangiye gusohora kuva mu 2004, rukaba ari rwo rwamufashije kwinjira no gushimangira izina rye mu muziki mpuzamahanga. Lil Wayne yemeje ko Tha Carter VI izasohoka ku itariki ya 6 Kamena 2025, ndetse uburyo yatangaje iyo tariki bwari budasanzwe.
Yabikoze mu buryo bw’amamaza bw’ikigo Cetaphil cyatambutse mu gihe cya Super Bowl aho ku muryango w’icyumba cy’umuziki we handitseho amagambo ati “Do Not Disturb ‘Til 06-06-25 Carter VI.” Ibi byahise bikurura ubwuzu bwinshi mu bakunzi be, dore ko ari album ya mbere agiye gusohora kuva mu 2020.
Lil Wayne yavuze ko amaze igihe kinini akora kuri uyu mushinga, akenshi akora nijoro ari wenyine mu nzu y’umuziki. Avuga ko ari bwo agira ibitekerezo byinshi, kandi ko umuryango we ari wo umuha imbaraga n’icyerekezo, by’umwihariko abana be avuga ko bamugira umuntu ukora cyane kandi ushaka kubasigira umurage mwiza.
Yagize ati: “Abana banjye ni bo bantiza imbaraga. Iyo ndebye aho bageze mu buzima, numva nshaka kubabera urugero rwiza. Nicyo gituma ntajya ndambirwa gukorera nijoro.”
Nubwo ibyishimo byo gutangaza Tha Carter VI byari byinshi, hari igice cy’amarangamutima cyamugaragayeho ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ku kuba yarirengagijwe na NFL mu gitaramo cyabereye muri Super Bowl. Icyo gitaramo cyabereye i New Orleans, aho akomoka, ariko ntiyigeze atumirwa ngo aririmbe.
Ikinyamakuru People Magazine kivuga ko Lil Wayne yavuze ko kudatumirwa byamukoze ku mutima. Yagize ati: “Narababaye cyane. Sinigeze mbitekereza. Byari bikwiye ko nditabira, kuko ni mu rugo.”
Nubwo byamubabaje, yagaragaje ko yakomeje kwihagararaho no gushyigikira mugenzi we Kendrick Lamar wahawe iyo nshingano. Ariko yavuze ko nyuma y’ukuntu byagenze, atazongera kwifuza kuririmba muri Super Bowl.
Abakunzi ba hip-hop ku isi hose barategerezanyije amatsiko menshi iyi album nshya, by’umwihariko bitewe n’uko ikurikiye imyaka igera kuri itanu atasohora album nshya. Lil Wayne yijeje ko Tha Carter VI izaba irimo ibitekerezo byimbitse, indirimbo nshya zifite amagambo akomeye, n’ubufatanye n’abandi bahanzi batandukanye.
Uyu muraperi yavuze ko nta kindi kimushimisha nko kubona abakunzi be bishimira ibyo akora, kandi ko agiye gushyira ingufu zose muri Tha Carter VI kugira ngo yongere yerekane ko ari umwe mu batumye injyana ya rap igera aho igeze uyu munsi.