Inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ‘Label’ ya 1:55AM Music yatangaje ko ikomeje gukora nk’uko bisanzwe, inasobanura ko impinduka iri gukora atari ikimenyetso cy’ifungwa, ahubwo ari inzira yo gukomeza gutera imbere no gushimangira aho igana.
Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa 22 Mata 2025, ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa 1:55AM Music, Kenny Mugarura, iyi label yagaragaje ko nubwo hari impinduka mu buyobozi n’imikorere, nta na hamwe bahagaritse ibikorwa.
Yagize ati: “1:55AM iracyakora kandi yiyemeje gushora imari no guteza imbere impano nyarwanda. Hari impinduka ziri gukorwa imbere mu kigo mu rwego rwo gutera imbere kurushaho.”
Iri tangazo rije nyuma y’uko mu minsi ishize havuzwe byinshi ku kuba iyi label yaba iri hafi gufunga imiryango, bikajyana no gukwirakwira kw’inyandiko z’imbere mu kigo.
1:55AM kandi yagarutse ku bucuti bwayo na Bruce Melodie, ivuga ko agikomeye nk’umuhanzi w’icyitegererezo, ndetse ko nta n’akantu na gato bicuza ku bwo gushora imari muri we.
Iti: “Bruce Melodie aracyari umwe mu bahanzi bacu b’ingenzi kandi agifite umwanya w’icyubahiro. Ntitwicuza kuba twarashoye imari mu muziki nyarwanda, ahubwo twishimira uruhare rwacu mu guteza imbere impano z’iwacu.”
Iyi label yanahumurije abahanzi n’abandi bakorana nayo ko nta na rimwe yahatiye cyangwa yasabye ku ngufu umuntu kongera amasezerano. Niba hari ushaka kugenda, yemerewe kubisaba mu mahoro.
Iti: “Ubwisanzure n’indangagaciro by’abahanzi ni ingenzi. Uramutse atifuza gukomeza gukorana natwe, yemerewe gusaba gusesa amasezerano mu bwumvikane.”
Kenny Mugarura yasabye abantu kwihangana, avuga ko amakuru arambuye ku mpinduka, ubuyobozi bushya, n’abahanzi bazatangazwa nyuma y’inama n’isesengura birimo gukorwa imbere muri label.
Iri tangazo risozwa rivuga ko 1:55AM Music ikomeje umuhate wo gukorera mu mucyo no guteza imbere uruganda rw’umuco n’imyidagaduro mu Rwanda.