Umukinnyi wa filime Niyitegeka Gratien wamamaye ku mazina anyuranye arimo Seburikoko, Papa Sava n’abandi, yatangaje ko Sinema ari umuyoboro mwiza wo kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko ugera kure kandi ku bantu benshi mu bihe by’ubu n’ibihe bizaza.
Uyu mukinnyi wa filime yavuze ko sinema ifite ubushobozi bwo kugera ku bantu benshi, no gutambutsa ubutumwa bw’amahoro n’ubwiyunge, bityo igafasha mu kwirinda ko Jenoside yakongera kuba.
Muri iki kiganiro, Papa Sava yashimangiye ko sinema atari ubuhanzi bwo kwidagadura gusa, ahubwo ifite uruhare runini mu kwigisha amateka n’amasomo y’ubuzima.
Yavuze ko filime zirebana na Jenoside zikorwa hakoreshejwe ubushakashatsi bwimbitse, zikagaragaza uburyo Jenoside yateguwe, uburyo yahagaritswe n’ingaruka zayo zikomeye ku gihugu.
Uyu mukinnyi wa filime yavuze ko kuba abantu bamenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ingenzi mu gukumira icyazatuma yongera kuba mu buryo butesha agaciro ubuzima.
Papa Sava yibukije abakora sinema ko mu myaka 30 ishize hagaragaye umusaruro mwiza mu gukora filime zivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse ko ari ngombwa ko hakomeza gukorwa izindi filime zishingiye ku bushakashatsi n’ubuhamya buhamye.
Hari filime zimaze gukorwa zigaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi zirimo nka: Izingiro ry’Amahoro, L’abcès de la vérité’, Miracle and The Family, Long Coat, Trees of Peace, 100 Days, Sometimes in April n’izindi.
Yagaragaje ko izi filime ari ingirakamaro mu gusigasira amateka y’igihugu no gutanga isomo ku rubyiruko, bityo zikaba intwaro nziza mu guhangana n’abahakana banapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu gihe Isi yose n’u Rwanda bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, Papa Sava yashimangiye ko buri wese afite uruhare mu kurwanya abapfobya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yongeyeho ko gukoresha imbuga nkoranyambaga ari bumwe mu buryo bwo gukwirakwiza ubutumwa bw’ihumure, bigafasha mu guhangana n’ibitekerezo by’ubugome.
Uyu muhanzi yagaragaje ko gusigasira amateka ari ngombwa cyane kuko izi filime zitanga isomo rihambaye ku ngaruka z’ibikorwa by’urugomo.
Mu buryo bwo kwirinda ko amateka yasubira, yatangaje ko abakora sinema bagomba kugira uruhare mu gukora ubushakashatsi bwimbitse, bagashyiraho filime zihamye zisobanura inzira yose y’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi – kuva mu itegurwa, gushyirwa mu bikorwa kugeza ku buryo yaje guhagarikwa n’ingabo zari iza RPA.
Papa Sava yatanze ubutumwa bukomeye bugamije kumvikanisha ko sinema itanga uburyo bwiza bwo kwigisha no gusigasira amateka y’igihugu.
Yahamije ko gukomeza gukora no gusakaza filime zivuga kuri Jenoside ari ingenzi mu gusigasira umuco w’ubumwe n’ubwiyunge, ndetse no mu kurwanya abapfobya amateka, bityo hagatangwa amasomo ku bihugu byose byo kwirinda ko amateka mabi y’icuraburindi yakongera kubaho.
Sinema ikomeje kuba inzira y’itumanaho, kuko ifite ingufu zo kwigisha no gukangurira abantu kwirinda ko amateka y’Igihugu yavugwa nabi n’abandi, bityo bikaba intambwe ikomeye mu kubaka ejo hazaza hadahungabanya amahoro n’ubumwe bw’abaturage.