Abarokotse Jenoside bo mu Murenge wa Nyarugenge bagaragaje ko ahazwi nka Camp Kigali hafite umwihariko kuko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hari ikigo cya gisirikare ku buryo abasirikare bari bakirimo bafatanyije n’Interahamwe mu kwica Abatutsi bari batuye hafi yaho.
Babitangaje kuri uyu wa Kane, tariki ya 10 ubwo bari mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni igikorwa cyaranzwe no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarugenge ruherereye mu Kagari ka Rwampara.
Ibiganiro byatanzwe byerekanye uburyo Camp Kigali na yo yari igice abateguraga Jenoside yakorewe Abatutsi, bifashishaga bahakorera inama zo gutegura uyu mugambi mubisha.
By’umwihariko, tariki 10 Mata 1994, ni umunsi utazibagirana ku barokotse Jenoside muri aka gace kuko abasirikare ba Leta n’Interahamwe babegeranyije babicira muri Camp Kigali, abandi bakabasanga mu ngo zabo, na ho abihishe Radio rutwitsi ya RTLM igakangurira Interahamwe kubashaka kuko yavugaga uduce twose babashakiramo bakabica.
Mu gihe cy’iminsi 3 ishize Abanyarwanda binjiye mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Karere ka Nyarugenge hamaze kugaragara ingengabitekerezo za Jenoside 4 aho ababikoze bakoresha imvugo zikomeretsa abarokotse, inyandiko ndetse n’ubutumwa bwo kuri telefoni bugaragaza gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.