SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: #kwibuka31: Miss Mutesi Aurore yasabye abanyarwanda kudaha icyuho abifuza gusubiza u Rwanda mu bihe byahise
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > #kwibuka31: Miss Mutesi Aurore yasabye abanyarwanda kudaha icyuho abifuza gusubiza u Rwanda mu bihe byahise
Imyidagaduro

#kwibuka31: Miss Mutesi Aurore yasabye abanyarwanda kudaha icyuho abifuza gusubiza u Rwanda mu bihe byahise

Gossip Kigali
Last updated: 2025/04/11 at 9:44 AM
Gossip Kigali
Share
2 Min Read
SHARE

Mu gihe u Rwanda n’Isi yose bibuka ku nshuro ya 31 inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2012, yavuze ko Abanyarwanda batazigera baha urwaho icyo ari cyo cyose cyabasubiza muri ibyo bihe.

mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram,  yavuze ko nta na rimwe Abanyarwanda  bazigera baceceka imbere y’amacakubiri, urwango n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati: “Twiyemeje kurwanya ikibi, duharanira ukuri, dukangurira urubyiruko kumenya amateka nyayo, tugahaguruka igihe cyose twumvise cyangwa tubonye abashaka gusibanganya amateka yaranze igihugu cyacu.”

Miss Aurore Kayibanda yakomeje avuga ko kubaha inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi, bisaba kurinda ukuri kw’ibyabaye, no kuzirikana ko kwibuka atari igikorwa cy’iminsi 7 gusa ahubwo ari inshingano z’iteka.

Kuva mu 2012 yakwambikwa ikamba rya Miss Rwanda kugeza n’uyu munsi Mutesi Aurore Kayibanda aracyabona abamwandikira ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi atanga ibiganiro bamubwira ko ari Nyampinga w’ibihe byose w’u Rwanda.

Kayibanda abitse mu kabati ke ikamba rya Miss Rwanda yegukanye tariki 2 Nzeri 2012, irya Miss Fespam Panafrica yegukanye mu 2013 muri Congo Brazzaville, ndetse yahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational yo mu 2013 yabereye i Minsk mu Mujyi wa Belarus.

Miss  Aurore avuga ko aya makamba yose yegukanye ayakesha gusenga, ikinyabupfura no kwihugura agakurikiza ibyo amarushanwa yamusabaga.

Uyu mugore ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko itariki yambikiweho ikamba rya Miss Rwanda 2012 yahinduye ubuzima bwe mu buryo butandukanye, ihindura amateka ye kugeza kuri ubu.

Avuga ko ikamba rya Miss Rwanda ryafunguye amarembo y’ubuzima bwe, aho akomanze arakingurirwa rimuhesha akazi kugeza n’uyu munsi. Ati: “Ikamba ryahinduye byinshi mu buzima bwanjye kuko hari utuzi twinshi nagiye mbona n’ubu nkibona kuko ryampaye urubuga.”

 

 

You Might Also Like

Dj Rusam n’umukunzi we Alex Tlex basezeranye imbere y’amategeko

Miss Uwase Raissa Vanessa yasabwe anakobwa n’umukunzi we Ngenzi Dylan (Amafoto)

The Ben yaciye amarenga yo gukora igitaramo cya Kabiri cya New Year Groove

Bwiza yashyize hanze amashusho y’indirimbo Nasara ashimira Producer Loader wamubaye hafi mu rugendo rwe

Umunyarwenya Dr Kingsley wigaruriye imitima y’abanyarwanda agiye gukorera igitaramo I Kigali

Gossip Kigali April 11, 2025 April 11, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Bwiza yageneye Album ye ya mbere nk’Impano Madamu Jeannette Kagame

July 14, 2023
Imikino

Nshimiyimana Eric utoza ikipe ya Bugesera FC ashobora kwirukanwa!

November 6, 2023
Imyidagaduro

Israel Mbonyi, David Bayingana, Muyoboke na Junior Rumaga berekeje i Burayi 

June 6, 2023
Imyidagaduro

Ibirori bya Trace Awards & Festival” 2023 bigiye kubera muri BK Arena

June 1, 2023
Andi makuru

Umukinnyi wa film mpuzamahanga Blaise Christian Sitchet uri mu Rwanda Yishimiye sinema Nyarwanda

April 28, 2023
Imyidagaduro

Urutonde rw’ibyamamare byitabye Imana muri uyu mwaka wa 2025

February 7, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?