Umuririmbyi Eric Senderi, yagaragaje ko gahunda zirimo Ndi Umunyarwanda zabaye umusemburo mwiza mu rugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa mu myaka 31 ishize Ingabo zari iza RPA zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, yatwaye ubuzima bw’abarenga Miliyoni.
Senderi yamenyekanye cyane mu bihangano bitanga ihumure, kandi bibitse amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Anazwi cyane kandi mu bihangano bigaruka kuri gahunda zinyuranye za Guverinoma y’u Rwanda, ndetse anaririmba ku rukundo mu bantu.
Muri iki gihe, u Rwanda n’Isi bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, Senderi yabwiye InyaRwanda ko gahunda zirimo Ndi Umunyarwanda zagize uruhare mu kongera kubanisha Abanyarwanda nyuma y’amateka asharira banyuzemo.
Yasobanuye ko Ndi Umunyarwanda ari gakondo y’u Rwanda n’Abanyarwanda, kandi ikaba isano n’icyekerezo cy’aho bashaka kuganisha igihugu cyabo.
Ati “Ndi umunyarwanda ni umwimerere wa gihanga wahanze u Rwanda. Nta handi ku Isi wabona urundi Rwanda iyi niyo Gakondo yacu y’abanyarwanda, iwacu i Rwanda ni amahoro, ndi umunyarwanda bivuze kumenya amateka yawe.
Ndi umunyarwanda bivuze kurandura ubukoloni bwazanywe n’abazungu b’abakoloni basanze u Rwanda rutekanye bararusenya bazana amoko atarasanzwe mu Rwanda. Ubundi kera numva ko umunyarwanda yari umwe bahurira kuri gihanga wahanze u Rwanda.”
Akomeza ati “Ndi munyarwanda ni icyerekezo cyo kumenya ikiduhuza tukareka icyadutanya bishingiye ku bumwe bw’abanyarwanda. Ubu hari kubakwa u Rwanda rushya ruzira amoko n’amacakubiri himakazwa ubumwe na Ndi Umunyarwanda.”
Senderi yavuze ko buri gihe azirikana Inkotanyi zaguye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994 Isi yose irebera.
Yavuze ko muri iki gihe yihanganisha, Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi agashimira Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda yashyizeho gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Akungamo ati “Ndasaba abakunzi banjye b’ibihangano byanjye n’abafana banjye kurwanya bivuye inyuma uwo ariwe wese bakumvaho ingengabitekerezo ya Jenoside, kugira ngo ntihazagire usenya ibyo Abanyarwanda bigejejeho. Tubirinde Tubyongere.”
Ku Cyumweru tariki 29 Ukwakira 2023, Madamu Jeannette Kagame yabwiye abari bitabiriye ibiganiro by’umunsi wa kabiri w’Ihuriro rya 16 rya Unity Club Intwararumuri, ko Ndi Umunyarwanda, ikwiriye kuva mu mvugo ikajya mu ngiro.
Ati “Ndi umunyarwanda ni inshingano n’uburenganzira, ni yo mpamvu ikwiriye kuba intero n’inyikirizo mu byo dukora byose. Aho ni ho ndi Umunyarwanda izava mu mvugo, ahubwo iturange mu byo dukora byose kugeza no ku cyo twakwita DNA yacu, bityo abadukomokaho bazakure bafite za ndangagaciro na kirazira, bikwiriye kuturanga.”
Ndi Umunyarwanda ni inzira abantu banyuramo bagahuza imyumvire, bakumva ko basangiye igihugu n’ibyiza byacyo, bagafatira hamwe ingamba zabateza imbere.