Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yifatanyije n’urubyiruko rurenga 8,600 rwitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyateguwe n’Umuryango Our Past Initiative.
Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Mata 2025, kibera ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro. Cyitabiriwe n’urubyirugo rusaga 8,600 ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu.
Mu ndirimbo yise ‘The Chosen Land’ ikubiyemo ubutumwa bugaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kwishimira ibyagezweho mu myaka 31 ishize ihagaritswe, umuraperi Kenny K-Shot ni we wafunguye ku mugaragaro uyu mugoroba nyuma y’umunota umwe wo kwibuka, akurikirwa n’umukino w’umuvugo witwa ‘A Choice of Rwanda to be,’ wateguwe n’abanyeshuri ba Gashora Girls Academy Poetry Lab.
Uyu mukino bakinnye, na wo ugaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, wibutsa ko ayo mateka ari ukuri guhamye, kudashidikanwaho, kandi ko kuyibuka no gutwara urumuri rwayo ari amahitamo abereye buri Munyarwanda.
Muri uyu mukino bagaragaje ko amahitamo Abanyarwanda bakora ariyo azabageza ku Rwanda bifuza. Ni umukino kandi wibutsa urubyiruko gukomeza gusobanukirwa impamvu bagomba kwibuka ndetse no gusigasira amateka y’igihugu cyababyaye.
Undi mukino wakinwe kuri uyu mugoroba, ni uwitwa ‘Rhymes of Remembrance’ wateguwe n’umuhanzikazi Malaika Uwamahoro, ugaragaza amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo ndetse n’intambwe rumaze gutera mu rugendo rw’iterambere ndetse n’ubumwe n’ubudaheranwa byaranze Abanyarwanda mu myaka 31 ishize.
Umubyeyi w’abana babiri, Hodari Marie Rose yasangije abitabiriye ‘Our Past’ ubuhamya ku nzira y’umusaraba yanyuranyemo n’abo mu muryango we muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho mu muryango w’abantu 14 habashije kurokoka batanu gusa ariko na byo akaba avuga ko ari ishimwe rikomeye ashimira Imana.
Ni mu gihe Col. Desire Migambi wari uhagarariye Ingabo z’Igihugu, RDF, yaganirije urubyiruko ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri iki kiganiro, Col. Desire yavuze ko ‘iyo tuvuze guhagarika Jenoside, urugamba rwo kubohora igihugu, ariko hari icyabaye, hari icyabibanjirije, kugira ngo icyo gikorwa cyo guhaguruka no kujya kubohora u Rwanda kibeho.’
Yasubije abari aho mu mateka, avuga ko u Rwanda rwahanzwe n’abakurambere rwari igihugu cyiza cyane. Ati: “Bararuharaniye, bararurwaniriye, bararunambiye, bakoresheje ibishoboka byose kugira ngo bimane u Rwanda. Bafata umuheto, bararwagura. Bakoresha imbaraga zose zirimo n’ubutwari bwose bushoboka. U Rwanda burya, rwagukiye ku muheto.”
Yakomeje avuga ko nta wavuga amateka y’u Rwanda, ngo avuge umurage w’ u Rwanda, narangiza ngo yibagirwe ingabo z’u Rwanda kuko bafitanye isano ikomeye.
Col. Desire yavuze ko indangagaciro z’Abanyarwanda bo hambere zatangiye kugaragarira mu murage witwaga uw’Abenimana. Ati: “Niho tubona indangagaciro remezo z’icyo gihe zatumaga Umunyarwanda abana n’undi.”
Muri izo ndangagaciro hari harimo umutima, uburame, ubusugire bw’igihugu, inka n’amata ndetse n’indangagaciro yo kwitangira u Rwanda ‘ukarupfira, ukaruvira.’
Yasobanuye uko u Rwanda rwiyumvaga nk’urutaneshwa rwaje kwinjirirwa n’Abakoloni rukanyura mu bihe bigoye. Ati: “Nuko bazana ya politiki yo kuvangura. Batangiza kugaragaza abantu uko bateye, kubatandukanya, bazanye n’abahanga cyane baza kubyigaho kugira ngo babitwereke neza.”
Nyuma y’umwanduko w’Abakoloni baje bakabiba amacakubiri mu banyarwanda, Col. Desire yagaragaje ko na Leta ya mbere n’iya kabiri zaje zikagendera muri uwo mwuka mubi w’irondabwoko, irondakarere n’ibindi byaje gutuma Abatutsi benshi bahunga kuko bahigwaga cyane.
Ati: “Nubwo Abanyarwanda bari barahunze ariko bahunganye u Rwanda. U Rwanda rwari rubarimo, na bo bari mu Rwanda. Hose bagiye, wasangaga ururimi n’umuco babifite. Aho bagiye hose bari bafite n’u Rwanda ntaho baruretse.”
Yavuze ko hatangiye urugamba rwifashishije intwaro kuko ubuyobozi bwari buriho butashatse ko ibintu bikemuka mu nzira y’ubwumvikane, maze hatangizwa urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Ati: “Niho dutangije urugamba, FPR-Inkotanyi, rwo kubohora igihugu kuko nta yandi mahitamo yari ahari, dutangiza urugamba ku itariki ya 1 Ukwakira. Urugamba ruratangira, Kagitumba, ariko nyuma yaho ngaho ku munsi ukurikira, uwari umuyobozi mukuru w’urwo rugamba, Nyakwigendera Maj. Gen Fred Rwigema araraswa. Bitubera inkuru y’incamugongo ikomeye cyane.”
Yavuze ko icyo gihe bahise bacika intege cyane, batakaza ibyiringiro, ariko ubuyobozi bwa Habyarimana burishima bikomeye. Icyo gihe nibwo Perezida Paul Kagame wari mu gisirikare cya Uganda akaba yarigaga muri Leta zunze ubumwe za Amerika yabonye ko bikomeye, ahitamo kureka amashuri ye, aca mu nzira z’inzitane, agera ku rugamba, ‘afata urugamba mu maboko, aruha umurongo, aruha icyerekezo, aruha inzira.’
Perezida Kagame akimara kuhagera, ngo urugamba rwafashe isura nshya kubera ubuyobozi, icyerekezo n’ubunararibonye bye. Ngo icyo gihe urubyiruko nirwo rwafashe iya mbere mu kujya ku rugamba rwo kubohora igihugu.
Col. Desire yaboneyeho kubwira urubyiruko ati: “Muri indirirarugamba. Mugomba kuririra guhora mujya ku rugamba.”
Ati: “Ingengabitekerezo ya Jenoside igenda igaragara hamwe na hamwe, ni ukuyirandurira mu mizi yayo. Uragenda ubibona hirya no hino. Rubyiruko, ntimuzabyemere. Murasanire rero ku bintu byose. Murasanire ku mbuga nkoranyambaga kuko niho byinshi bibera, namwe muharasanire. Erega iyo mvuze ngo muhaguruke murwane, si urugamba gusa rwo gufata imbunda, kuko si buri muntu wese uzayifata, ariko buri muntu ku ruhembe rwe afite icyo azakora kugira ngo atange umusanzu we kandi yumve ko ari gukorera urwamubyaye.”
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yakomeje abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimangira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi bigizwemo uruhare n’imbaraga z’urubyiruko.
Yagize ati: “Nta magambo twabona yasobanura intimba n’agahinda abahekuye u Rwanda bateye Abanyarwanda. By’umwihariko aha i Nyanza tuhazi nk’ikimenyetso ntakuka cy’ugutsindwa, aho Ababiligi basize Abatutsi hano, bari bahungiye mu cyahoze ari ETO Kicukiro, Abatutsi barenga 10,000 bakcwa, amahanga abatereranye, arebera, ingabo zabo zigendeye.”
Yashimiye umuryango Our Past Initiative, abashimira ko mu myaka 14 bagerageje guhozaho bagakora ibikorwa byiza byiga amateka, asaba urundi rubyiruko kubigiraho.
Ati: “Tuzakomeze guhagarara kigabo, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, turwanya n’abashaka gupfobya amateka yacu.”
Yatanze urugero kuri Malaika wakinnye umukino ugaragaza amateka y’u Rwanda, asaba abandi bahanzi gutera ikirenge mu cye bagakomeza kwigisha urubyiruko rw’u Rwanda.
Uyu muhango, wabimburiye iyindi nkawo izabera muri Qatar ku ya 13 Mata 2025, mu Butaliyani ku ya 3 Mata n’iya 1 Gicurasi, ndetse uyu muryango wa Our Past ukaba uzifatanya n’Abanyarwanda batuye mu Buholandi mu gikorwa cyo kwibuka kizaba tariki 11 Gicurasi. Ni mu gihe kandi no mu Bufaransa hateganyijweyo igikorwa cyo kwibuka cya Our Past, aho bazaba bari kumwe na Malaika Uwamahoro.
Kuva mu 2012, urubyiruko ruturutse mu bice bitandukanye by’igihugu ruhurizwa hamwe mu gikorwa kigamije kurwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gitegurwa n’Umuryango “Our Past Initiative” watangijwe na Intwari Christian.
Iki gikorwa cyitwa “Our Past Event’’ kinyuzwamo ubutumwa butandukanye bunyuze mu buhanzi, imivugo, ikinamico n’indirimbo, ubuhamya n’ibiganiro bitandukanye bigaruka ku mateka ya Jenoside yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni mu minsi 100.
Imizi y’uyu muryango yashibutse mu itsinda ryo kubyina ryitwaga Sixty Entertainment; urubyiruko rukomoka mu miryango itandukanye kandi ifite amateka afite aho ahuriye na jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nubwo muri icyo gihe wasangaga badafata umwanya wo kuganira kuri ayo mateka.
Uyu muryango ukora ibikorwa bitandukanye ariko byibanda cyane ku gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, no kuzamura imibereho y’Abanyarwanda.
Uretse ibijyanye no gufasha, uyu muryango unategura Ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, biba tariki 9 Mata buri mwaka, bigahuriza hamwe abiganjemo urubyiruko.