Uwigeze kuyobora Rayon Sports akaba na Rwiyemezamirimo, Munyakazi Sadate, yibukije Abanyarwanda ko muri gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ari igihe cyiza cyo kurushaho kwamagana Ingengabitetekerezo ya Jenoside.
Mu gihe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, batangiye iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, abatandukanye bakomeje gutanga ubutumwa bunyuranye ariko bwiganjemo ubw’ihumure.
Sadate Munyakazi nk’abandi Banyarwanda bose, yatanze ubutumwa bukubiyemo umukoro wa buri Munyarwanda aho ari hose ku Isi.
Ati “Uyu munsi ni umukoro ukomeye cyane nk’Abanyarwanda kugira ngo twumve ko ayo mateka mabi tugomba kugira uruhare rukomeye rwo kuyahindura.”
Yakomeje agira ati “Tuzayahindura twubatse Ubumwe nk’Abanyarwanda, tukamagana Ingengabitekerezo ya Jenoside kandi tugaharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi.”
Iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, itangira tariki ya 7 Mata ikarangira tariki ya 13 Nyakanga buri mwaka.