Basketball Africa League yifatanyije n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, yiyemeza ejo hazaza heza.
Ni ibikubiye mu butumwa BAL yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo mu gihe u Rwanda ruri Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana abarenga miliyoni 1 mu gihe kitarenze iminsi 100.
BAL yanditse iti: “Twifatanyije n’abaturage b’u Rwanda mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.
Yiyemeje ejo hazaza heza: “Mu gihe turi muri ibi bihe, twongeye gushimangira ko twiyemeje ejo hazaza heza no kumenya impinduka z’imbaraga za siporo mu gutezimbere ubumwe, imibereho n’iterambere ry’ubukungu”.
U Rwanda binyuze mu kigo cy’igihugu gishinzwe itermbere (RDB) bafitanye amasezerano n’irushanwa rya Basketball rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (BAL) yo gutegura no kwakira imikino ya kamarampaka n’imikino ya nyuma.
Muri uyu mwaka 2025 u Rwanda ruzakira imikino yo mu matsinda (conference Games).
Mu mwaka wa 2026 u Rwanda ruzongera kwakira imikino ya nyuma (Finals).
Mu mwaka wa 2027 u Rwanda ruzakira imikino yo mu matsinda (conference Games).
Mu mwaka wa 2028 ari nawo wa nyuma ku masezerano, u Rwanda ruzakire imikino ya nyuma (Finals).