Umunyarwenya ukomoka mu gihugu cya Nigeria uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Doctall Kingsley, yagaragaje ko yifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu munyarwenya witwa Kingsley Ogoro, wamamaye cyane muri Afurika kubera amashusho atandukanye y’urwenya ashyira ku mbuga nkoranyambaga, yihaye izina ry’Ikinyarwanda “Ntakirutimana”, agaragaza urukundo afitiye u Rwanda n’Abanyarwanda.
Mu butumwa yanyujije mu gice cya “comment” ku mafoto n’amagambo Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yagiye ashyira kuri Instagram ubwo yatangizaga icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka, Doctall Kingsley yagaragaje ko yifatanyije n’abanyarwanda.
Nyuma yaje gushyiraho n’ubutumwa bw’ihumure ku banyarwanda aho yagize ati: “Bagenzi banjye nkunda, Muri ibi bihe by’icyunamo, nifatanyije namwe mu kwibuka ubuzima bwazimye n’ububabare budasanzwe bwatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nifatanyije n’abarokotse bose n’abakomeje kwikorera umutwaro w’ayo mateka mabi.”
Doctall Kingsley asanzwe azwiho kuganira ku nsanganyamatsiko zitandukanye akoresheje uburyo burimo ubuhanga n’urwenya, bikamuhesha gukundwa cyane n’abantu b’ingeri zose muri Afurika.