SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: #Kwibuka31:Minisitiri Bizimana yahishuye ko iyo abakoloni bataza mu Rwanda nta Jenoside yari kubaho
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > #Kwibuka31:Minisitiri Bizimana yahishuye ko iyo abakoloni bataza mu Rwanda nta Jenoside yari kubaho
Andi makuru

#Kwibuka31:Minisitiri Bizimana yahishuye ko iyo abakoloni bataza mu Rwanda nta Jenoside yari kubaho

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/04/06 at 11:49 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
5 Min Read
SHARE

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Jean-Damascène Bizimana, yatangaje ko iyo abakoloni b’Abanyaburayi batinjira muri Afurika no mu Rwanda muri rusange hatari kubaho Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo ubu habe hari kuba inama ziga ku guhangana n’ingengabitekerezo yayo.

Yabitangarije mu Nama Mpuzamahanga yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, yabaye ku wa 6 Mata 2025, ifite insanganyamatsiko ivuga ngo “Iyo ntibizongere itubahirijwe, ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeza gukongezwa.”

Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside yatangijwe n’Abanyaburayi ba mbere bageze mu Rwanda.

Yavuze ko Abamisiyoneri ba mbere bageze mu Rwanda bagaragaje ko Abanyarwanda bari umwe.

Yatanze urugero rw’igitabo cy’Umumisiyoneri Gatolika Chanoine Louis de Lacger, cyasohorewe i Kabgayi mu 1930, kigaragaza ko abaturage basanze mu Rwanda ari umwe, ni bo bise izina igihugu cyabo kandi ugukunda igihugu kwabo kukaba mu kubaha Umwami umwe.

Abandi banditse ko Abanyarwanda bari bahuje umuco, imibereho n’imyemerere.

Dr. Bizimana ati “Sosiyete yunze ubumwe kuri urwo rwego nk’uko abazungu ba mbere basanze Abanyarwanda ntabwo bari kugera aho bakora Jenoside. Iyo indangagaciro zabo zitarimburwa n’abakoloni b’abazungu bagamije inyungu zabo.”

Yasobanuye ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikomoka mu bukoloni bw’Ababiligi basenye ubunyarwanda n’u Rwanda.

Dr. Bizimana yashimangiye ko u Bubiligi bwashyize ingengabitekerezo ishingiye ku ivangura mu mashyaka yo mu Rwanda, nka Parmehutu na APROSOMA yanakomeje imyumvire nk’iy’abakoloni.

Yashimangiye ko baba abahanga, abanyapolitike, imiryango itari iya Leta n’abandi bose bagendeye mu murongo wa politike y’Ababiligi bateguye umugambi wa Jenoside.

Minisitiri Dr. Bizimana ati “Iyo Abanyaburayi batinjira muri Afurika by’umwihariko mu Rwanda ntabwo tuba turi mu nama nk’iyi, kuri Jenoside yahitanye ubuzima bw’abantu barenga miliyoni bishwe kubera abo bari bo.”

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, umuryango mpuzamahanga wakomeje kwinangira ku kwemera uruhare wagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri ubu tariki 7 Mata ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi hagamije ko itazongera.

Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko bisa n’aho Isi nta masomo yakuye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko nyuma y’imyaka 31, hakigaragara abayobozi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bashishikariza abantu urwango, kwica abandi nyamara amahanga akarebera.

Mu myaka yashize u Bubiligi bwasabye imbabazi ku ruhare bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko muri iki gihe bushyigikiye ubwicanyi bukorerwa Abatutsi b’abanye-Congo.

Minisitiri Bizimana ati “Tubona uyu munsi ko hongeye kugaragara amakosa asa nk’ayo Leta zimwe zasabiye imbabazi. Tubona ubufatanyacyaha mpuzamahanga no kwanga guhagarika Jenoside iri gukorerwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Birasa nk’aho nta masomo Isi yakuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntidushobora kurebera ingengabitekerezo ya Jenoside ikwirakwizwa, ikibi gihabwa intebe ngo twinjire mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi tutibajije ku biyikongeza n’uburyo bwo kuyirwanya no kuyitsinda.”

U Bubiligi ni kimwe mu bihugu byacumbikiye abantu bakomeye bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse buracyashyigikira amashyirahamwe n’imiryango ihakana ikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko kuba mu Bubiligi hari aho abayobozi bashyigikiye ihagarikwa ry’ibikorwa byo kwibuka bitwaje ibibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari ugutambamira uburenganzira mpuzamahanga.

Ati “Ubu tubona ibikorwa bishyigikiwe na Leta bibangamira ibikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi byabayeho mu Bubiligi aho mu mijyi nka Liège na Bruges ari na yo mijyi minini y’abavuga Igifaransa mu Bubiligi yabujije ibikorwa byo kwibuka mu ruhame Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni kibazo kije mu gihe u Bubiligi buharabika u Rwanda burwitirira intambara yatangiriye mu Burasirazuba bwa Congo, bakavuga ko babikoze bashyira mu bikorwa amategeko mpuzamahanga. Nyamara Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni uburenganzira mpuzamahanga.”

Ku rundi ruhande, hashimwe Umujyi wa Paris wafashije Abanyarwanda n’inshuti zabo guhagarikisha igitaramo cyari cyateguwe n’umuhanzi w’umunye-Congo witwa Maître Gims cyari kigamije guhakana no gupfobya Jenoside kuko yari yagishyize ku itariki yo gutangira icyunamo.

Kuva mu 2003, tariki ya 7 Mata yemejwe nk’umunsi mpuzamahanga wizihizwa n’ibihugu byose bigize Umuryango w’Abibumbye bizirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

 

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul April 6, 2025 April 6, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Youtube na Leta y ‘u Rwanda bari mu biganiro ngo rushyirwe ku rutonde rw’ibihugu yamamazamo

April 28, 2025
Imyidagaduro

Ifoto ya Knowless ya mbere yuko abyara ikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga

March 18, 2023
Imyidagaduro

Rihanna na A$ap bagiye kwibaruka umwana wa gatatu

May 6, 2025
Imikino

Ishyirahamwe rya Ruhago muri Tanzania (TFF) ryirukanye Umutoza .

January 20, 2024
Imikino

Ferwacy yijeje abakinnyi ko igiye gukurikirana ibibazo byabo

November 11, 2024
Imyidagaduro

Producer Maurix Baru yamuritse bwa mbere injyana ya Afro-Opera

June 27, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?