Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports, yashyize hanze ibimenyetso bigaragaza ko yabeshyewe na Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, watangaje ko ari mu badatanga umusanzu mu ikipe kandi bakinjirira ubuntu ku kibuga.
Ni bumwe mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Mata 2025, bukurikira ubwo yari yageneye abakunzi ba Rayon Sports abagaragariza umushinga we wo kugura iyi kipe.
Sadate yavuze ko azatanga miliyari 5 Frw zizakemura ibibazo byose biri mu ikipe, ariko mu gihe ubusabe bwe bwakwemerwa yahita atanga miliyoni 100 Frw zo kurangiza neza umwaka w’imikino wa 2024/25.
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yabiteye utwatsi, amusubiza ko “Rayon Sports ni umuryango ntabwo igurishwa, ahubwo igurwamo imigabane.”
Twagirayezu yongeyeho ko hari uburyo Sadate yagakwiriye kuba atangamo imisanzu ifasha ikipe ariko ko atabikora.
Ati “Dufite itsinda ryitwa Special Supporting Team, dutanga hagati y’ibihumbi 50 Frw n’ibihumbi 100 Frw. Sadate aririmo ariko nta musanzu atanga. Niba ushaka ko ikipe itsinda wakagombye kubigiramo uruhare, ntutegereze kuvuga ari uko yatsinzwe.”
Twagirayezu yongeyeho ko Sadate yitabira imikino ya Rayon Sports, akajyana umuryango we wose, bakinjirira ubuntu.
Ibi ni byo Sadate yahereyeho agaragaza inyemezabwishyu yishyuriyeho miliyoni 5 Frw zijya mu isanduku ya Rayon Sports, nk’amatike y’umwaka wose ku muryango we.
Yerekanye kandi umusanzu yagiye atanga w’ibihumbi 100 Frw ndetse n’ibihumbi 300 Frw mu bihe bitandukanye mu mpera z’umwaka ushize.
Ibi bimenyetso bikurikirwa n’ubutumwa bugira buti “Wowe Thaddée Twagirayezu watangarije abantu kuri radio ko mpabwa imyanya yo kwicaramo y’ubuntu nkazana abana n’umugore.”
“Ndakwibutsa ko igihe Rayon Sports yashyiraga hanze itike y’umwaka mu kwezi kwa Kamena 2024, naguze amatike yanjye n’ay’umuryango wanjye nubwo ntakiyahabwa. Ntabwo nza kwinjirira ku matike y’ubusa nk’uko wabitangaje. Oya! Ibinyoma no kwangisha abantu abandi ntabwo ari byo bitanga ibigwi.”
Sadate yakomeje avuga ko atazemera gukomeza guharabikwa, ahubwo azajya atanga ibimenyetso mu gihe yabeshyewe.
Ati “Muri iryo tsinda amafaranga ashyikirizwa umubitsi, Patrick Rukundo, kandi ikoranabuhanga ntiribeshya kuko risiga ibimenyetso. Ikinyoma kiririrwa ariko ntikirara.”
“Uretse ko mutanga ari hagati y’ibihumbi 50 Frw kugeza ku bihumbi 100 Frw, njyewe njya ndenza ayo mafaranga kuko hari igihe natangaga n’ibihumbi 300 Frw. Fungura ubutumwa bwawe bwa MoMo urabona ukuri. Ntabwo nzongera kwemera ko munyangisha abantu cyangwa ngo ntege amatama ngo muhonde kubera ibinyoma byanyu n’itangazamakuru ryaguye ibifu.”
Munyakazi Sadate yayoboye Rayon Sports hagati ya Nyakanga 2019 na Nzeri 2020.