SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame yashimangiye ko AI ari ingenzi mu iterambere ry’Afurika
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Kagame yashimangiye ko AI ari ingenzi mu iterambere ry’Afurika
Andi makuru

Perezida Kagame yashimangiye ko AI ari ingenzi mu iterambere ry’Afurika

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: April 3, 2025
Share
SHARE

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane, itariki 3 Mata 2025, muri Kigali Convention Center, yifatanyije na Perezida Faure Essozimna Gnassingbé wa Togo, na H.E Mahmoud Ali Youssouf, Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe n’abandi bitabiriye Inama baturutse hirya no hino ku mugabane mu gutangiza Inama ya Global AI Summit on Africa.

Afungura iyi nama Perezida Kagame, yavuze ko amahirwe n’uburyo bwo guhanga udushya umugabane wa Afurika ufite bigize inyungu yihariye yo gukoresha neza ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) kandi ibyiza iri koranabuhanga rizanira umugabane bikagera no kubawutuye.

Yagize ati “ Amahirwe n’uburyo bwo guhanga udushya ku mugabane wa Afurika birahambaye. Izi ni inyungu zihariye iri ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano rishobora kurushaho. Aka kanya rero, ingamba zacu, uburyo bwacu bikwiye kuba gusubira inyuma tugatangira tukubaka umusingi ukomeye w’itumanaho”.

Perezida Kagame kandi yavuze ko hakwiye kubaho kubaka ibikorwa remezo, gushyiraho za politike zihamye, ikoranabuhanga n’ibindi byafasha kugira ngo ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano ribashe gufasha umugabane wa Afurika guhangana n’ubusumbane uhura nabwo kuburyo abaturage b’umugabane w’Afurika barushaho kubona serivisis z’ibanze kandi iri koranabuhanga ribigizemo uruhare.

Perezida Kagame yagize ati “Dukomeze gukorera hamwe, dukoreshe ikoranabuhanga rya AI mu kugabanya ubusumbane, no gutuma abaturage bacu benshi bashobora kungukira mu byiza AI ishobora kuduha twese”.

Mu Ijambo rye, Perezida wa Togo Faure Essozimna Gnassingbé yavuze ko Afurika igakeneye kugerageza gukora byose ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano ahubwo ikeneye kubasha guhitamo icyo ishaka kurikoresha.

Perezida Gnassingbé  yagize ati “Dukeneye kugira uburyo bwihariye, bufite intego kandi buhuje n’ubushobozi bwacu ku mugabane wacu (Afurika). Afurika ntiyashobora gupiganwa n’ibihugu bikomeye mu nzego zitandukanye z’ibishya bya AI kubera ko ubushobozi bw’ibikorwaremezo byacu ari buke cyane. Iterambere ryacu mu by’ikoranabuhanga ni ritoya, bityo kugira ishyaka muri Afurika si ugerageza gukora byose ahubwo ni ukubasha guhitamo icyo dushaka gukora, niyo mpamvu dushaka kumenya inzego zitandukanye aho ibyo dukeneye biri. Hari nkaho mbona twakoresha cyane AI kandi ikatugirira akamaro nko mu buvuzi, mu burezi, mu buhinzi”.

Mu bindi byagarutsweho muri iyi nama ni uko kubika amakuru nabyo bikiri ku kigero cyo hasi ugereranyije n’ibindi bihugu. Urugero nka Afurika ifite 2% gusa by’aho yabika amakuru yayo, yajya kubika andi makuru yayo ikifashisha ibikorwaremezo byo hanze y’Afurika.

Iyi inama yateguwe n’Ishami ry’u Rwanda rya C4IR hamwe na Ministeri y’Ikoranabuhanga no guhanga Ibishya (MINICT) bafatanyije n’Ihuriro Mpuzamahanga ku Bukungu (World Economic Forum.

Iyi nama y’iminsi yitabiriwe n’abantu basaga 1000, baturuka mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika n’ahandi hirya no hino ku Isi, biganjemo abahagariye ibigo by’ubucuruzi bukoresha ikoranabuhanga rya AI birenga.

 

Corneille Nangaa yatangaje ko M23 igiye gusimbura FRDC yasenyutse
Amb Rosemary Mbabazi yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Côte d’Ivoire
Iki cyiciro cya kabiri cy’ingabo za SAMIDRC n’ ibikoresho byazo cyanyujijwe mu Rwanda
CG (Rtd) Gasana yajuririye igifungo cy’iminsi 30
Perezida Zelensky yahishuye ko nta matora azaba igihugu cyiri mu ntambara
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Crobet Casino Review And Free Chips Bonus

May 28, 2024

Justbit Casino Login App Sign Up

May 28, 2024

Casino Pokies Australia Real Money Paypal

September 5, 2023
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yakiriye umugaba Mukuru w ‘ingabo za Ethiopia

April 16, 2025

Super Bet Casino

May 28, 2024

What Is Craps Game

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?