SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umunyamakuru Oswald wa Radio10 yahishuye isoni Ububiligi bwatewe n’ibyemezo bwafatiwe n’U Rwanda
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Umunyamakuru Oswald wa Radio10 yahishuye isoni Ububiligi bwatewe n’ibyemezo bwafatiwe n’U Rwanda
Andi makuru

Umunyamakuru Oswald wa Radio10 yahishuye isoni Ububiligi bwatewe n’ibyemezo bwafatiwe n’U Rwanda

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/04/01 at 9:48 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
4 Min Read
SHARE

Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu asanga intandaro yo kuba u Bubiligi bwarinjiye mu by’intambara yo muri Congo bukoherezayo abasirikare, ari ikimwaro iki Gihugu cyagize nyuma yo gufatirwa ibyemezo n’u Rwanda nk’Igihugu bwakolonije kandi bwibwira ko bugifiteho ijambo.

Hari amakuru avuga ko u Bubiligi na bwo buherutse kwinjira mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse bukoherezayo abasirikare n’intwaro za rutura.

Hari n’amakuru avuga ko aba basirikare bo muri iki Gihugu cy’i Burayi batangiye kurasa ku mutwe wa M23 i Walikare, bakoresheje indege zitagira abapilote (Drones).

Iki Gihugu kandi cyakoze ibi nyuma yuko gifatiwe ibyemezo na Guverinoma y’u Rwanda, yaciye umubano warwo na cyo, ndetse igaha amasaha 48 Abadipolomate bacyo yo kuba bavuye ku butaka bw’u Rwanda.

Ni nyuma yuko u Bubiligi bwari bumaze igihe bwinjiye mu mugambi wo gukomatanyiriza u Rwanda ahantu hose, burusabira ibihano, burushinja kugira uruhare mu bibazo by’umutekano biri muri Congo, nubwo rwo rutahwemye kubyamaganira kure.

Mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Mbere tariki 31 Werurwe 2025, Umunyamakuru Oswald Mutuyezu wari watumiwe nk’umusesenguzi, yavuze ko iyi myitwarire y’u Bubiligi yo kwinjira mu ntambara yo mu burasirazuba bwa DRC, ari nk’ikimwaro bwatewe n’ibyemezo bwafatiwe n’u Rwanda rwaciye umubano n’iki Gihugu cyiyita ko ari kimwe mu bihangange.

Ati “Ni ukugira ngo bereke u Rwanda ko rukwiye kubigendamo rwitonze, kuko u Rwanda na rwo rwatamaje Ababiligi tujye tuvugisha ukuri, rwarabandagaje ku rwego rwose rwo hejuru.”

Akomeza agaragaza impamvu, ati “Igihugu bafata nk’aho gikennye kiri mu nzira y’amajyambere, kwereka umukoloni ko atari we kamara, u Rwanda rukabatanga ruti ‘izo nkunga zanyu, amayero miliyoni 95, nimujyane ibyanyu’, hanyuma u Bubiligi ntibushirwe bugakomeza kujya gushyashyariza u Rwanda ngo ibindi Bihugu biruhagarikire inkunga, noneho u Rwanda rukongera rukabatanga ruti ‘duciye umubano’.”

Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu avuga kandi ko kumwarwa k’u Bubiligi, byanagaragaye mu bisobanuro byatanzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wabwo, Maxime Prevot nyuma y’icyemezo cyafashwe n’u Rwanda, aho yavuze ko iki Gihugu cyafashe iki cyemezo kitabanje kuganira n’u Bubiligi.

Ati “U Rwanda noneho rurongera rubwira imiryango itari iya Leta hano mu Rwanda ruti ‘Amafaranga y’Ababiligi muyahagarike ntimwongere kuyakira’.”

Oswald Mutuyeyezu avuga ko ubusanzwe u Bubiligi nk’Igihugu cyakolonije bimwe mu Bihugu muri Afurika, cyiyumva nk’igifite ubuhangange n’ububasha, kandi u Rwanda rukaba rwari mu Bihugu bitatu cyumva ko gifiteho ijambo rwo, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku buryo kugira ngo rukomeze kugira iryo jambo, ari uko rugomba kwiyegereza DRC.

Ati “U Rwanda rwabateye uw’inyuma, Congo bayitakaje baba basigaje iki ku Isi? Kandi ko na bo biyumva nk’Igihugu cy’igihangange nubwo ari Agahugu gato […] Ubwo rero bagomba kujya muri Congo gusa nk’abereka M23 ngo turahari kugira ngo idakomeza kujyenda ikajya guhirika ubutegetsi bw’i Kinshasa.”

Gusa avuga ko mu gihe M23 yakomeza gukoresha imbaraga ishaka gukuraho ubutegetsi bwa Congo, Ababiligi badashobora kwitambika uyu mutwe kuko abantu bafite icyo barwanira ntawapfa kubakoma imbere.

You Might Also Like

Kigali : Umusore wo mu kigero cy’ imyaka 20 yiyahuriye ku nyubako izwi nko kwa Makuza ahita yitaba Imana

Ambasaderi Ernest Rwamucyo yatanze impapuro zimwerera guhagararira u Rwanda muri Kenya

Canal+ Rwanda yashyize igorora abakiliya bayo ibaha Poromosiyo ya Umukiliya n’umwami

Minisitiri Mutamba Constant yitabye ubushinjacyaha ashagawe n’abunganizi 20

Perezida Kagame yasuye ishuri rikuru ry’’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano muri Algerie

Nsanzabera Jean Paul April 1, 2025 April 1, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Perezida yitabiriye inama yo kwizihiza imyaka 25 EAC imaze muri Tanzania

November 30, 2024
Andi makuru

Musanze Polisi yarashe Umujura ahasiga ubuzima

April 17, 2023
Andi makuru

Perezida Kagame yatangiye urugendo rw’akazi muri Kazakhstan

May 28, 2025
Imyidagaduro

Riderman na Bushali binjije abantu mu byishimo bya noheli muri the Office Lounge

December 26, 2024
Andi makuru

African Public Procurement Network’s 4th General Assembly in Kigali Sets Path to Sustainable Economic Resilience Across Africa

November 11, 2024
Andi makuru

Ambasaderi Martin Ngoga yashyikiriye Umunyamabanga mukuru wa Loni impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda

May 23, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?