SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Colonel Innocent Kaina wahoze muri M23 yashinze Umutwe yise FNLC
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Colonel Innocent Kaina wahoze muri M23 yashinze Umutwe yise FNLC
Andi makuru

Colonel Innocent Kaina wahoze muri M23 yashinze Umutwe yise FNLC

Ahupa Radio
Last updated: 2025/04/01 at 10:25 AM
Ahupa Radio
Share
3 Min Read
SHARE

Colonel Innocent Kaina, wahoze ari umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe wa M23, yamaze gushinga umutwe mushya urwanya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Uyu mutwe yise ‘Coalition Nationale Pour la Libération du Congo’ (CNLC) ufite igisirikare cyawo cyitwa Forces Nationale pour Liberation du Congo (FNLC), kikaba kiyobowe na Colonel Kaina ubwe.

Mu 2012, ubwo M23 yigaruriraga Umujyi wa Goma n’utundi duce tw’u Burasirazuba bwa RDC, Colonel Kaina yari umwe mu bayobozi bayo bakomeye.

Nyuma yo kwirukanwa muri Goma mu 2013 n’ingabo zirimo iza SADC na MONUSCO, yahungiye muri Uganda.

Igihe M23 yongeye kubura imirwano mu 2021, Kaina ntiyiyunze na bagenzi be, bitewe no kutumvikana na Général-Major Sultani Makenga.

Nubwo atongeye kwifatanya na M23, Kaina yigeze gutangaza ko hari abana be barwana muri uwo mutwe.

Gusa kuri ubu, yahisemo gutangiza umutwe mushya nawo ugamije guhirika ubutegetsi bwa Kinshasa.

Itangazo ryasohowe ku wa 30 Werurwe 2025 ryemeza ko Kaina ari we Mugaba Mukuru w’ingabo za FNLC, mu gihe Major Kasereka André ari umuvugizi w’uyu mutwe.

Itangazo ry’uyu mutwe rivuga ko ufite icyicaro mu gace ka Aveba, mu Ntara ya Ituri.

Mu mpamvu zitangwa zatumye bagira uruhare mu bushorishori bwa politiki y’intambara, harimo imyitwarire mibi ya Leta ya Kinshasa irangwa na ruswa, icyenewabo, itoteza, itabwa muri yombi ry’abana mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse n’amacakubiri ashingiye ku moko.

Kaina n’abo bafatanyije bashimangira ko intego yabo ari uguharanira uburenganzira bw’abanye-Congo, bagahabwa serivisi mu cyubahiro no kwegerezwa imiyoborere myiza.

Bavuga ko ubutegetsi bwa RDC bugomba kuvaho kugira ngo abaturage bahabwe ubuyobozi butanga icyizere.

Gushingwa k’uyu mutwe byabaye nyuma y’iminsi mike Thomas Lubanga, wahoze ari umuyobozi w’umutwe w’abana bato mu ntambara yo muri Ituri, ashinze undi mutwe witwa Convention pour la Révolution Populaire (CRP), nawo ufite intego yo guhirika Leta ya Kinshasa.

Ibi byerekana uko intambara y’ubutita mu burasirazuba bwa RDC ikomeje gufata indi ntera, aho imitwe yitwaje intwaro ikomeza kwiyongera.

Mu gihe M23 imaze kwigarurira ibice binini birimo Goma na Bukavu, CNLC ya Kaina nayo igaragaje ko itazigera yicara idakora.

Ibi bishobora kongera umwuka mubi mu burasirazuba bwa RDC, aho imitwe myinshi ikomeje gutera Leta ya Kinshasa ingorane mu kuyobora igihugu mu mahoro.

Ikibazo cy’intambara n’imitwe yitwaje intwaro muri RDC gikomeje kuba ingorabahizi ku butegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, ndetse no ku muryango mpuzamahanga ushaka gukemura ibibazo by’umutekano muri aka karere.

 

You Might Also Like

Lt Gén Masuzu yasabye ingabo za FARDC guhagukura zishikamye zikirukana M23

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemera abahagarariye ibihugu byabo 11 mu Rwanda

Umuyobozi wa Pan African Movement mu Rwanda yiyemeje gukangurira abanyafurika kwibohora burundu

Minisitiri Nduhungirehe yitabiriye inama yiga ku bufatanye bwa EU-AU I Buruseli

Augustin Patata Ponyo wabaye Minisitiri wa RDC yakatiwe imyaka 10 y’imirimo y’agahato

Ahupa Radio April 1, 2025 April 1, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Riderman na Bulldogg bagiye gushyira hanze alubumu bise Icyumba cy’amategeko

May 27, 2024
Imyidagaduro

The ben yasabye abakunzi be kumuhitiramo indirimbo nshya yashyira hanze muri ebyiri afite

October 12, 2023
Andi makuru

Kigali : Abantu batunguwe no kubona z’ambassade I Kigali zizamura ibendera y’abakundana bahuje ibitsina (LGBTQ)

May 17, 2023
Ubukungu

Ikigo Dongfeng Motor kiritegura guteranyiriza Imodoka mu Rwanda

November 20, 2023
Andi makuru

Major Gashirahamwe w’umurundi waguye mu mirwano ya M23 yashyinguwe

November 17, 2023
Imyidagaduro

Umuhanzikazi Visha Keiz yashyize hanze indirimbo yise Nyash asaba abakunzi be kumushyigikira

January 17, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?