Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri ku cyicaro gikuru cya RIB habereye ihererekanyabubasha hagati y’Umunyamabanga Mukuru wa RIB usimbuwe mu mirimo, Col (Rtd) Jeannot K Ruhunga na Col Pacifique Kayigamba Kabanda umusimbuye.
Mu ijambo rye, Umunyamabanga Mukuru wa RIB Col Pacifique Kabanda yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku cyizere yamugiriye akamushinga imirimo yo kuyobora Urwego rw’Ubugenzacyaha.
Yanashimiye kandi Umunyamabanga Mukuru asimbuye ku kazi keza kakozwe mu gihe k’imyaka 8 ishize ko kongerera RIB ubushobozi mu gukumira no gukurikirana ibyaha kinyamwuga, no kugira uruhare mu gutanga ubutabera bwihuse.
Umunyamabanga Mukuru mushya yavuze ko azakomereza ku musingi washyizweho, k’ ubufatanye n’izindi nzego mu gukora byinshi byiza kandi mu mucyo.
Umunyamabanga Mukuru usimbuwe mu mirimo Col (Rtd) Jeannot K Ruhunga nawe yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuba yaramugiriye icyizere cyo kuyobora Urwego rwari rushya ndetse n’impanuro atahwemye kubaha kugira ngo RIB irusheho kuzuza inshingano yahawe. Yanishimiye aho urwego rugeze, anifuriza Umunyamabanga Mukuru umusimbuye imirimo myiza
Col (Rtd) K Ruhunga yayoboye RIB kuva yashingwa mu 2017, ndetse muri iyi myaka yose uru rwego rwaranzwe no gukora cyane nk’urwego rwari rushya rwitezweho gukora byinshi.