SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Col Rtd Ruhunga Jeanot yahererekanyije ububasha na Col Pacifque Kayigamba Kabanda wamusimbuye
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Col Rtd Ruhunga Jeanot yahererekanyije ububasha na Col Pacifque Kayigamba Kabanda wamusimbuye
Andi makuru

Col Rtd Ruhunga Jeanot yahererekanyije ububasha na Col Pacifque Kayigamba Kabanda wamusimbuye

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/04/01 at 2:30 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri ku cyicaro gikuru cya RIB habereye ihererekanyabubasha hagati y’Umunyamabanga Mukuru wa RIB usimbuwe mu mirimo, Col (Rtd) Jeannot K Ruhunga na Col Pacifique Kayigamba Kabanda umusimbuye.

Mu ijambo rye, Umunyamabanga Mukuru wa RIB Col Pacifique Kabanda yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku cyizere yamugiriye akamushinga imirimo yo kuyobora Urwego rw’Ubugenzacyaha.

Yanashimiye kandi Umunyamabanga Mukuru asimbuye ku kazi keza kakozwe mu gihe k’imyaka 8 ishize ko kongerera RIB ubushobozi mu gukumira no gukurikirana ibyaha kinyamwuga, no kugira uruhare mu gutanga ubutabera bwihuse.

Umunyamabanga Mukuru mushya yavuze ko azakomereza ku musingi washyizweho, k’ ubufatanye n’izindi nzego mu gukora byinshi byiza kandi mu mucyo.

Umunyamabanga Mukuru usimbuwe mu mirimo Col (Rtd) Jeannot K Ruhunga nawe yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuba yaramugiriye icyizere cyo kuyobora Urwego rwari rushya ndetse n’impanuro atahwemye kubaha kugira ngo RIB irusheho kuzuza inshingano yahawe. Yanishimiye aho urwego rugeze, anifuriza Umunyamabanga Mukuru umusimbuye imirimo myiza

Col (Rtd) K Ruhunga yayoboye RIB kuva yashingwa mu 2017, ndetse muri iyi myaka yose uru rwego rwaranzwe no gukora cyane nk’urwego rwari rushya rwitezweho gukora byinshi.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul April 1, 2025 April 1, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Umwami wa Jordanie yasuye Urwibutso Jenoside rwa Gisozi yunamira inzirakarengane zirushyinguyemo

January 8, 2024
Andi makuru

U Rwanda rwakiriye icyiciro cya 21 cy’impunzi n’abimukira 137 baturutse muri Libya

April 24, 2025
Andi makuruImyidagaduro

Itsinda rya Boys II Men ritegerejwe I Kigali

July 25, 2023
Imikino

CAN 2023 : RDC na Tanzania zisanze mw’itsinda rimwe

October 13, 2023
Imyidagaduro

Burna Boy yatangaje ko kugira ataramire mu Rwanda byasaba Miliyari 1.5 ya FRw

May 27, 2024
Imyidagaduro

Bishop Gafaranga yatawe muri yombi na RIB

May 8, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?