Munyakazi Sadate wahoze ari Perezida wa Rayon Sports, yaburiye abafana ba Mukura VS bakomeje kwicinya icyara nyuma yo gutsinda iriya kipe, abateguza ko umunsi azayigarukamo ayo basekesha bazayaririsha.
Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Mukura VS yatsinze Rayon Sports igitego 1-0, mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro i Remera.
Igitego umunya-Nigeria Ayilara Samson yatsinze ku munota wa 76 w’umukino, cyari gihagije ngo Mukura VS ishengure imitima y’aba-Rayon.
Ni igitego by’umwihariko cyagabanyije amahirwe yo kuba Rayon Sports yazegukana igikombe cya shampiyona, dore ko ikinyuranyo cy’amanota ane yarushaga APR FC cyagabanutse kikaba inota rimwe, nyuma y’uko uyu mukeba ku Cyumweru yatsinze Vision FC ibigego 2-1.
Mu gihe agahinda kagikomeje gushengura imitima y’abihebeye Murera, ku rundi ruhande akanyamuneza karacyari kose ku bakunzi ba Mukura Victory Sports et Loisirs.
Aba barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe utajya uhisha amarangamutima y’uko yihebeye iriya kipe yambara umuhondo n’umukara.
Uyu mukuru wa dipolomasi y’u Rwanda ku wa Gatandatu ubwo aba-Rayon bari bamaze gutsindirwa muri Stade Amahoro, ari mu ba mbere bagaragaje akanyamuneza batewe no kuba Mukura yaregukanye amanota atatu.
Nduhungirehe yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: “Mwishyuke Mukura VS ku bw’intsinzi ya kabiri mukuye kuri Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2024/25 wa Rwanda Premier League. Ndashimira byihariye abagize Fan Club ya Mukura b’i Save mu karere ka Gisagara District, kuri uyu mugoroba bari bigaruriye Stade Amahoro.”
Amafoto yafashwe n’umunyamakuru Renzaho Christophe, yerekana Minisitiri Nduhungirehe warebye uyu mukino yishimye cyane ubwo Mukura yanyeganyezaga inshundura.
Icyakora n’uko abakunzi b’iyi kipe y’i Huye bakomeje kwicinya icyara; Sadate yabateguje ko mu mwaka utaha nagaruka muri Rayon Sports azabariza.
Ati: “Mukura Victory Sports et loisir nimwishime sha! Umunsi nzagaruka ayo musekesha muzayaririsha. Nibuka ko nkiri Perezida wa Rayon Sports iyi Mukura nayinyabitse ibitego 5 kuri Pele Stadium izuba riva.”
Sadate yakomeje abwira abarimo Nduhungirehe ati: “Olivier Nduhungirehe, Ndayisaba Fidèle, Abraham n’abandi, umwaka utaha muzarira muhogore mwishwe n’agahinda k’imvura y’ibitego.”
Munyakazi yavuze ko Mukura yahawe na Rayon Sports amatama abiri na yo igakubita ititangiriye itama, gusa ashimangira ko kuba iriya kipe yarabatsinze imikino yombi muri uyu mwaka w’imikino ari agasuzuguro.