Umuraperikazi Belcalis Almanzar uzwi nka Cardi B yashije Offset baherutse gutandukana ko ari gukoresha ibinyamakuru bikamutangazaho amakuru y’ibihuha agamije kumusebya.
Cardi B umaze igihe atabanye neza na Offset babyaranye, ndetse bari no mu manza za gatanya, yakoze ikiganiro akoresheje urubuga rwa X, aho yatangarije abafana be ibibazo amaze iminsi ahura nabyo biturutse kuri uyu mugabo.
Cardi B yavuze ko Offset afite inshuti nyinshi z’abanyamakuru bafite imbuga zitangaza amakuru y’ibyamamare, ari nazo akoresha kugira ngo zimusebye.
Yagize ati “Offset afite inshuti nyinshi zifite ibinyamakuru bikorera kuri internet. Nizo akoresha zikantangazaho ibihuha. Abandi usanga banyandikira buri kanya bambwira ko bafite amakuru mabi bagiye kuntangazaho. Ndabizi ko ariwe uri kubakoresha”.
Cardi B kandi yakomeje avuga ko aba bakoreshwa n’umugabo we banandikira bamwe mu nshuti ze za hafi n’abo mu muryango we babatera ubwoba.
Uyu muraperikazi wirinze kuvuga amazina yabo, yavuze ko mu minsi iri mbere azabatamaza.
Mu bindi byinshi Cardi B yagarutseho, yavuze ko Offset yamuhemukiye cyane ku munsi wizihirizwaho abakundana ku itariki 14 Gashyantare 2025. Kuri uyu munsi ngo Offset yoherereje amashusho aberekana batera akabariro, umugabo umaze iminsi amutereta.
Yavuze ko ibi byamubabaje cyane kuko yabikoze ku munsi wa ‘Saint Valentin’.
Cardi B watangaje ibi, amaze igihe gito yatse gatanya Offset batandukanye bamaranye imyaka umunani bamaze no kubyarana abana batatu.