Umugoroba wo ku ya 27 Werurwe2028 wari uwa amarira n’agahinda kubabanye na Jean Lambert Gatare ubwo benshi mubo yafashije byinshi mw’itangazamakuru bizihizaga ubuzima bwe bwa nyuma higanjemo abamaze kwandika izina mu itangazamakuru ryo mu Rwanda .
Ni mu muhango wabereye mu rugo rwa Nyakwigendera I Nyamirambo aho benshi mu bakora mw’Itangazamkauru baba abakuru cyangwa abato n’inshuti n’abavandimwe bari bateraniye baje kumwizihiza nk’umugabo wari imfura kandi uzi kubana na benshi .
Muri uwo muhango havugiwe byinshi mubyo Jean Lambert Gatare yakoze mu gihe cye cyose yamaze kuri iy’isi y’abazima kugeza ashizemo Umwuka kw’isi y’abazima kw’itariki ya 22 Werurwe 2025 ku myaka 55 y’amavuko
Umunyamakuru ubimazemo igihe wanakoreye igitangazamakuru cy’igihugu ndetse akaba yaranakoranye na Jean Lambert Gatare, Tidjara Kabendera, yagaragaje ko nyakwigendera yagize uruhare runini mu kumutinyura no gutuma agera kuri Radio Rwanda ubwo yari avuye kwiga i Arusha muri Tanzania.
Umuyobozi Mukuru wa Isango Star, Mugabo Justin, uri mu bakoranye igihe kinini na Jean Lambert Gatare aho bakunze gukorana cyane mu matangazo yamamaza, yemeje ko yari umuntu udasanzwe kandi urangwa no kudacika intege.
Mugabo yasobanuye ko gukorana na Jean Lambert Gatare mu birebana no kwamamaza byatumye bahindura umuvuno w’uko byakorwaga kandi abantu bakabikunda.
Ati “Byinshi byatubabazaga icyo gihe twaje kubihindura tubihuzamo no kujya twisekera tugatera urwenya, ari naho havuye kujya dukora amatangazo yo kwamamaza ahindura abantu ariko akanabarangaza.”
Yongeyeho ati “Ibyo twakoze icyo gihe ni byo bitanga igisobanuro, kuko haba ku gitangazamakuru cya Leta, haba no ku cyo twashinze dufatanyije ni cyo gisobanuro. Isango Star ntabwo yubatswe na njye na we gusa harimo n’abandi banyamakuru ariko muri bo Gatare yabaye inkingi ya mwamba, mu kubaka ibiganiro, gutanga ibitekerezo mu kuzakora itangazamukuru rizajya imbere kandi rizubaka abantu.”
Yashimangiye ko Gatare ari umuntu wagombaga kwiyambazwa ku muntu ushaka kumenya ibirebana n’itangazamakuru kandi ko yagombaga kuboneka kugira ngo abere abandi urugero rwiza.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura, RMC, Mutesi Scovia, yashimangiye ko abateye ikirenge mu cya Jean Lambert Gatare bazavamo abanyamakuru beza nk’uko na we yari umunyamakuru mwiza kandi w’umunyamwuga
Umuyobozi wa Radio Rwanda n’izindi Radio za RBA, Uwayo Divin, yashimye umusanzu Gatare yatanze ku iterambere ry’iyo radio n’itangazamakuru muri rusange.
Ati “Umurage we yawusigiye abo bakoranye n’abandi bagiye bashinga ikirenge aho yagendaga ashingura barimo nanjye ubwanjye. Kuri njyewe mufata nk’umwarimu wigishije abatari bake itangazamakuru. Yabaye umwarimu mwiza w’itangazamakuru bitamusabye gufata ikaramu cyangwa ingwa ngo atange amasomo mu buryo busanzwe, yaratwigishije mu bijyanye n’umwuga kubera kumwumva no gukurikira ibyo yakoraga.”
Umunyamakuru wa Kiss FM, Niyongira Antoinette, yashimye uko yafashijwe gutera imbere mu mwuga na Jean Lambert Gatare ndetse yemeza ko uko ari ubu byagizwemo uruhare na we.
Ati “Gatare twahuye ndi umwana muto, umwana ufite inzozi, intumbero z’ejo hazaza ariko ubura uwamufungurira umuryango ngo abashe kuzigeraho. Duhura yabonye ubwo bushobozi bwari muri njye, angirira icyizere, amfungurira umuryango wo gutangira itangazamakuru.”
Yongeyeho ati “Yari umubyeyi wacu, yarebaga kure akavuga ngo uyu mwana ndabona yabishobora, kandi akakubwira n’ibyo wowe udakeka ko wageraho. Muvuze mu ijambo rimwe ni imfura, navuga ko yakoze ibyo yagombaga gukora nubwo agiye tukimukeneye.”
AMAFOTO: IGIHE