Umuhanzikazi Spice Diana yatangaje ko ataragera igihe cyo kubyara abana aho yashimangiye ko akiri gushishikazwa n’umuziki we.
Ibi yabitangaje nyuma y’uko inkuru z’abahanzikazi batwite zikomeje kuganirwaho cyane by’umwihariko nyuma y’uko Sheebah Karungi abyaye kandi yari yaratangaje ko atazigera abyara.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Spice Diana yavuze ko azabyara igihe kigeze, ariko kuri ubu ntaritegura.
Yagize ati “Mukomeze mutegereze, kuko ubu siniteguye. Gusa igihe nikigera nzabyara kuko nkunda abana.”
Yongeyeho ko kubyara abana ari icyemezo bwite cy’umuntu bityo ntawe ukwiriye kugihatirwa cyangwa kugihindurwamo urubanza.
Ati: “Kubyara abana ni ubushake bw’umuntu kandi bikwiye gukorwa bivuye ku rukundo, ntibibe ibintu umuntu ahatirwa.”
Uyu muhanzikazi yanahakanye ibihuha bivuga ko atwite avuga ko imihindagurike y’umubiri we ari yo yateye ayo makuru atari yo.