Mu gihe mu Burasirazuba bwa Congo ibibazo by’umutekano bikomeje kugorana nyuma y’uko umujyi wa Goma ufashwe n’umutwe wa M23 havutse umutwe w’inyashyamba mushya witwa C.R.P uyobowe na Thomas Lubanga uvuga ko uje gukuraho ubutegetsi bushingiye ku itonesha n’irondakarere muri Congo Kinshasa.
Uyu mutwe mushya witwa (la Convention pour la Révolution Populaire, C.R.P) uje mu gihe intambara ziyogoza uburasirazuba bwa Congo zifata intera nyuma yaho umutwe wa M23/AFC ukomeje gushegesha ubutegetsi bwa Perezida Antoine Felix Tshisekedi.
C.R.P uvuga ko leta ya Congo yamanitse amaboko ku bijyanye no kubahiriza inshingano nyamukuru ya Leta yo kurinda abaturage n’imyitungo yabo.
Uyu mutwe mushya w’inyeshyamba uvuga ko uhamagarira abaturage bose ba Congo guharanira kurwanya ubutegetsi bwamunswe no kunyereza imitungo y’igihugu, ruswa, ivanguramoko, itonesha n’ibindi.
Uyu mutwe uvute mu gihe muri icyo gihugu hasanzwe indi mitwe yitwaje intwaro irenga 200 yose ivuga ko irwanya Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo