Umuhanzi akaba n’umunyapolitike muri Uganda, Bobi Wine, yemeye ubusabe bw’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba wamusabye ko bazakina umukino w’iteramakofi.
Byose byatangiye ubwo ku munsi w’ejo Gen. Muhoozi Kainerugaba yandikaga ubutumwa kuri X, agira ati “Kwica Kabobi ni akazi koroshye. Biroroshye cyane. Yavuze ko akunda iteramakofi. Mutumiye mu mukino w’iteramakofi.”
Nyuma y’amasaha make Bobi Wine nawe yaje kumusubiza yemera ubusabe bwe, avuga ko naramuka atsinzwe azahita areka politike ariko kandi nawe naramuka amutsinze azareka inzoga.
Ati “Umukino wemewe! Nunsinda nzareka politike, nanjye ningutsinda uzareka inzoga. Vuga igihe, nanjye ndavuga aho bizabera.”
Si ubwa mbere ba bagabo bombi bakomeye muri politike ya Uganda bakozanyijeho ku mbuga nkoranyambaga aho buri iteka umwe aba yigamba ko afte ingufu mu baturage.
Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka Gen Muhoozi yagiye ku rubuga rwe rwa X yanditse agira ati” ati “Kabobi (izina yita Bobi Wine) arabizi ko umuntu umurinze agatuma ntamugeraho, ni Data (Museveni). Igihe Mzee (Museveni) yaba adahari, ubu mba naramuciye umutwe!”
Mu bundi butumwa nabwo bushotorana, Gen Muhoozi yagize ati “Kabobi ni umuntu udakenewe, ntiyemewe n’amategeko, ni umuntu udashobotse udashobora, kandi utazigera na rimwe yemerewe kujya mu mwanya w’icyubahiro mu biro bya Perezida muri Uganda.”
Gen Muhoozi kandi yongeye kwandika andi magambo, abwira Bobi Wine ko azamuvugiriza induru aho yihishe, amubwira ko niyongera kumuvuga cyangwa akavuga izina ry’umuryango we azamukura amenyo!