Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Werurwe 2025, azize uburwayi amaranye iminsi.
Gen Rusagara yaguye muri gereza yarimo arangirizamo igihano cy’igifungo cy’imyaka 20 yari yarakatiwe n’urukiko nyuma yo guhamwa ibyaha birimo; gukwiza ibihuha no kugumura rubanda.
Amakuru y’urupfu rwa Rusagara yemejwe n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, mu kiganiro kigufi yahaye yagiranye n’umunyamakuru wa AHUPA RADIO
Yavuze ko nta makuru menshi aramenya ku rupfu rwa Brig Gen (Rtd) Rusagara ariko ko yari amazi iminsi arwaye kanseri ya Porostate.
Yagize ati: “Bambwiye ko yari amaze iminsi arwaye kanseri ya prostate ariko ni ukubanza nkabaza neza.”
Frank Rusagara wahoze mu ngabo z’u Rwanda yatawe muri yombi mu kwezi kwa Kanama 2014 akurikiranyweho ibyaha birimo no gukwiza ibihuha muri rubanda byagungabanya umutekano w’igihugu .
Nyakwigendera Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara yari afungiye dosiye imwe na Tom Byabagamba wigeze kuyobora umutwe w’ingabo zirinda umukuru w’igihugu