SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: P Diddy yakuriweho ibyaha 5 mu byo ashinjwa na Producer Jones Rodney
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > P Diddy yakuriweho ibyaha 5 mu byo ashinjwa na Producer Jones Rodney
Imyidagaduro

P Diddy yakuriweho ibyaha 5 mu byo ashinjwa na Producer Jones Rodney

Gossip Kigali
Last updated: 2025/03/25 at 10:44 AM
Gossip Kigali
Share
2 Min Read
SHARE

Umuraperi Sean Combs uzwi nka Diddy  rwakuyeho bimwe  mu byaha yashinjwaga na Rodney Jones uri mu batunganya indirimbo bakomeye ku Isi, urukiko rwakuyeho bitanu muri byo, birimo kumwambura, kumuhungabanya amarangamutima n’ibindi.

Ku wa 24 Werurwe 2025, nibwo Umucamanza w’Urukiko rwa New York, J. Paul Oetken, yahagaritse bimwe mu birego Rodney Jones uzwi nka Lil Jones, yatanze kuri Diddy.

Ni nyuma y’aho Diddy yari yasabye ko urukiko rwatesha agaciro ibyo ashinjwa na Rodney Jones usanzwe ari umuhanga mu gutunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi.

Mu mpapuro z’urukiko zabonywe na TMZ, uyu mucamanza yahagaritse ibirego bya Jones bigera kuri bitanu, mu icyenda yari yatanze.

Mu birego bitanu byahagaritswe harimo icyo Jones yashinjagamo Diddy kuba yaramwambuye ntamwishyure ku kazi yakoze atunganya album ye yitwa ‘Love Album’ yasohoye mu 2022.

Hari kandi yamushinjagamo gucuruza abakobwa n’imbunda n’icyo yamuregagamo kumutera ihungabana ry’amarangamutima no kumutera ubwoba.

Umucamanza Paul Oetken yavuze ko ibi birego babihagaritse nyuma yo kubura ibimenyetso bihagije.

Nubwo ibirego bitanu mu icyenda byashinjwaga Diddy byakuweho, ntibisobanuye ikintu kinini kuko uru rubanza ruzakomeza kandi ibirego byasigaye nibyo bikomeye cyane.

Mu birego byasigaye harimo ibijyanye n’ihohotera rishingiye ku gistina Rodney Jones yashinje Diddy, bisa n’ibindi byinshi uyu muraperi akurikiranyweho.

Rodney Jones yajyanye mu nkiko Diddy muri Gashyantare 2024, ndetse anasaba ko yahabwa impozamarira ingana na miliyoni 30$.

Ni mu gihe Diddy yahise abitera utwatsi, avuga ko Jones agamije inyungu z’amafaranga.

Diddy yatawe muri yombi ku wa 16 Nzeri 2024 kubera ibindi birego. Afungiye muri gereza ya Brooklyn muri New York aho ategereje urubanza rwe ruzatangira ku wa 5 Gicurasi 2025.

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Gossip Kigali March 25, 2025 March 25, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

BAL 2024: APR BBC yisanze mu itsinda rimwe na US Monastir

February 16, 2024
Imikino

CAN 2023: Ishyirahamwe rya Ruhago muri Nigeria (NFF) ryatangaje impungege kuri Victor Osimhen

February 6, 2024
Imikino

APR BBC yasubiriye REG BBC

September 7, 2023
Imyidagaduro

Prince Kid agiye gusubira mu rukiko

January 5, 2023
Imikino

Djihadi Bizimana yabonye ikipe muri Israël

July 5, 2023
Andi makuru

Ingabo za SADC ziyemeje kurandura umutwe wa M23

May 6, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?