Meya w’Umujyi wa Paris mu Bufaransa, Anne Hidalgo, yasabye Polisi gukumira igitaramo umuhanzi Maître Gims ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ateganya guhuza n’umunsi wo gutangira kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bashingiye ku kuba tariki ya 7 Mata yemejwe n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye nk’Umunsi Mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda barimo Ambasaderi François Nkulikiyimfura basabye Meya Hidalgo gukumira iki gitaramo.’
Aba Banyarwanda kandi bagaragaje impungenge z’uko iki gitaramo gishobora kwifashishwa nk’urubuga rwo guhakaniraho no gupfobya Jenoside, bitewe n’uko Maître Gims na bagenzi be nka Youssoupha basanzwe bibasira u Rwanda, cyane cyane kuva umubano warwo na RDC wazamba.
Iki gitaramo cyitiriwe gukusanya inkunga yo gufasha abana bagizweho ingaruka n’intambara mu burasirazuba bwa RDC. Abagiteguye basobanuye ko iyi nkunga izashyikirizwa ishami rya Loni rishinzwe abana, UNICEF, kugira ngo bayigeze ku bo yagenewe.
UNICEF, ishami ry’u Bufaransa, yagaragaje ko itazakira iyi nkunga mu gihe iki gitaramo cyaba tariki ya 7 Mata 2025, ishimangira ko uyu munsi wahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuvugizi wa UNICEF, Nidhi Joshi, yagize ati “Itariki nidahinduka, UNICEF yabisobanuriye neza abateguye iki gitaramo ko tutazakira inkunga izakivamo.”
Mu itangazo ryagenewe abanyamakuru ryasohotse kuri uyu wa 25 Werurwe, Ibiro bya Meya wa Paris byasobanuye ko Hidalgo yasabye Umuyobozi wa Polisi muri uyu mujyi, Laurent Nunez, gukumira iki gitaramo bitewe n’uko gishobora guhungabanya ituze ry’abaturage.
Ibi biro byasobanuye ko gushyira iki gitaramo ku munsi wo kwibuka Jenoside ari amahitamo mabi, bishingiye ku mwuka mubi uri hagati y’Abanyarwanda n’Abanye-Congo baba i Paris mu gihe ibihugu byabo bitabanye neza.
Byatangaje ko ku mbuga nkoranyambaga, hakomeje gukwirakwira ubutumwa bwibasira Abanyarwanda n’Abatutsi bufitanye isano n’iki gitaramo, bigaragaza ko kwemera ko kiba byaba ari ukubushyigikira.
Byibukije kandi ko bamwe mu bahanzi bateganya kuririmba muri iki gitaramo basanzwe bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, biti “Meya wa Paris gukora igitaramo kuri iyi tariki byahungabanya ituze ry’abaturage.”
Mu gihe iki gitaramo cyari gikomeje gutegurwa, imiryango itandukanye irimo irwanya Jenoside yari yateguye imyigaragambyo yo kucyamagana. Byateganyijwe ko nikiba nk’uko cyateganyijwe, imyigaragambyo izabera kuri Accord Arena tariki ya 7 Mata kuva mu gitondo kugeza nijoro.