Nyarwaya Innocent umaze kumenyekana nka Yago Pon Dat, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Elo” yakomoye ku mukunzi we, bagiye kumarana imyaka ibiri bakundana.
Ni indirimbo uyu muhanzi yashyize hanze ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 23 Werurwe 2025, ikozwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho. Igaragaramo umukunzi we, Kayiranga Teta Christa akaba ari nawe yayikomoyeho.
Yago amaze utangariza umunyamakuru wa AHUPA VISUAL RADIO ko iyi ndirimbo yayihimbye ubwo yari akumbuye uyu mukobwa, ari muri Uganda agahitamo kujya muri studio akamwandikira indirimbo.
Abajijwe uko iby’urukundo rwabo byatangiye yavuze yamenye Teta ari umufana we, bagenda baganira biyumvanamo kugeza bageze ku ngingo yo gukundana.
Ati “Byatangiye ari umufana wanjye bisanzwe, nyuma turahuza. Tugiye kumarana imyaka ibiri.”Avuga ko ikintu gikomeye yamukundiye ari uko “afite umutima mwiza cyane”.